RFL
Kigali

Itorero Iganze Gakondo ryasohoye indirimbo 'Gakondo yacu' biha intego yo kwimakaza umuco mu rubyiruko-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2020 13:33
3


Itorero Iganze Gakondo Group ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Gakondo yacu’, bavuga ko bafite intego yo kwimakaza umuco mu rubyiruko.



Abagize iri tsinda bishyize hamwe kuko bakunda umuco nyarwanda, biyemeza kuwusigasira bashyira itafari ku muziki nyarwanda ushingiye ku muco. Iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rukunda umuco rwawukuriyemo.

Basohoye indirimbo bise ‘Gakondo yacu’ bavuga ko intego bihaye y'uko umuco uganza mu rubyiruko no mu bandi ari yo yagejeje ku guhimba iyi ndirimbo.

Babwiye INYARWANDA bati “Umuco wacu ni wo pfundo. Ni wo shingiro ababyiruka muri gakondo twubakiyeho. Ni wo tandukaniro dutandukaniyeho n’abanyamahanga. Uratandukanye uranihariye cyane n’indi muco cyangwa izindi mbyino zo muri Afurika.”

Muri iyi ndirimbo yabo nshya, mu bitero baserukirwa n’abantu bane, barimo Rugira Divin, Sam Maombi, Mwafurika Charles na Muhinyuza Pacifique

Iganze Gakondo Group ni itsinda rikora rikanasubiramo indirimbo za gakondo nyarwanda ryifashishije ibicurangisho gakondo nk'inanga, ingoma n'amajwi y'umwimerere nyarwanda.

Umuyobozi w’iri tsinda Liévin Niganze, yabwiye INYARWANDA, ko muri uyu mwaka wa 2020 batangiranye ibikorwa bikomeye baniyemeza gutangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zabo.

Iri tsinda ryaherukaga gusohora indirimbo ‘Gakondo’. Ni indirimbo bahimbye kugira ngo bibutse Abanyarwanda gukomera ku muco wabo aho baba bari hose.

Ati “Umuco wacu ugomba gukwira amahanga yose nk’uko twumva indirimbo za Hip Hop z’Aabanyamerika nabo bakajya bumva ijyana yacu ya Gakondo na cyane cyane mu Rwanda byumwihariko.”

Iri tsinda ryatangiye gukorera hamwe umwaka wa 2018 bigizwemo uruhare na Liévin Niganze akaba ari nawe muyobozi w'iri itsinda riririmba mujyana gakondo.


Iganze Gakondo Group ryasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise 'Gakondo yacu'


Itorero Iganze Gakondo Group risusurutsa abantu zigata inyana mu birori, ubukwe n'ibitaramo

Umuyobozi w'Itorero Iganze Gakondo, Lievin Niganze yavuze ko bashaka kwimakaza umuco mu rubyiruko

Masengesho Samuel umwe mu baririmbyi b'imena mu Itorero Iganze Gakondo rigizwe n'abasore bahamiriza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GAKONDO YACU' YA IGANZE GAKONDO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigena A3 years ago
    Nibyiza kudusangiza ibyiza nkibi natwe
  • Tunga3 years ago
    Benegakondo cyane mwakoze kubaganiriza barabizi Kandi turabakunda cyane nintore byahamye bakomere kumuheto❤️#ibihangange
  • Harimo3 years ago
    Ni byiza cyane biryoheye amatwi, erega iyo hip hop y amerika muvuga bayikopeye hano mu Rwanda ni kwakundi umushayayo ubyinwa ukanaririmbwa noneho hakazamo n abivuga uko Niko hip hip imeze kuburyo usanga ari hano babikuye kuko muri amerika Hari umugabo wazengurutse afrika yiga ku mico y abanyafurika uwo rero niwe waje gutangiza ibyo bya hip hop iwabo ,namwe muziyumvire neza umushayayo uvanze no kwivuga kw intore muzabona ko hip hop imeze neza neza nkabyo kandi yo ibayeho ejo bundi mu gihe umushayayo no kwivuga byacu byo bimaze imyaka ibihumbi n ibihumbi ubwose nyine murumva atari hano barebeyeho noneho bagahinduraho gato cyane barangiza bakiba izina rishya ngo hip hop nyine Niko bakora.





Inyarwanda BACKGROUND