RFL
Kigali

Davis D mu ndirimbo yatanzeho hafi Miliyoni 30 Frw, Mico na King James: Abahanzi 6 binjije abantu muri weekend-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/12/2020 15:03
0


Umuziki akenshi burya wumvwa mu mpera z'icyumweru (Weekend) kuko abenshi ntibaba bari mu kazi, baba bari mu karuhuko mu ngo zabo. Iyo 'Weekend' igeze bamwe batangira kureba indirimbo nshya bakazumva bagasusuruka. Iyi Weekend rero hari abahanzi 6 bahaye ibyishimo abakunzi babo.



Aba bahanzi 6, bari mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda. Bakoze mu nganzo  bashimisha abafana mu mpera z'uyu mwaka babasangiza Noheli dore ko badahwema  gukora cyane no gukora ibyiza. Mu ndirimbo zisohotse muri iyi Weekend ziri gusamirwa hejuru, harimo iz'abahanzi bakizamuka bahagaze neza barimo Kevin Kade na Calvin Mbanda, hakiyongeraho n'iz'abahanzi b'amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

1.Davis D


Umuhanzi Davis D, ari kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, hashize amasaha make uyu muhanzi asohoye indirimbo yise "Bon". Amashusho yayo yafatiwe i Dubai nk'uko byatangajwe na Bagenzi Bernard usanzwe ureberera inyungu za Davis D mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com, gusa ku bijyanye n'ingano y'amafaranga yakoreshejwe muri iyi ndirimbo yirinze kugira icyo atangaza.

Ku rukuta rwa Instagram ya KissFM, berekanye ko bamenye ibanga ry'ingano y'amafaranga Davis D yashoye mu ndirimbo ye nshya "Bon", maze bagira bati: "Amashusho ya #Bon yatwaye ibihumbi $30". Aya madorali uyashyize mu manyarwanda arenda kungana na Miliyoni 30. Iyi ndirimbo ya Davis D iri gushimisha benshi muri iyi weekend na cyane ko benshi bari bayifitiye amatsiko menshi bitewe n'inkuru z'uyu muhanzi zayibanjirije.


2. Mico the Best

Uyu muhanzi uvugishije benshi uyu mwaka kubera indirimbo ye "Igare" imaze kurebwa n'abasaga Miliyoni ku rukuta rwa Youtube, ubu iyi weekend turimo indirimbo ye nshya "Umunamba" iri kwakirwa neza n'abatari bake.

3. King James

King James ufatwa nk'umuhanga cyane ufite ijwi ryahogoje benshi, yari amaze iminsi yumvikana cyane mu ndirimbo "Poupette", ubu hari indi ndirimbo nshya ya Zizzo Alpacino yakoranye na King James yitwa "Bindimo"  imaze iminsi 4 iri hanze, ikaba iri kuryohera abatari bacye nk'uko binagaragara mu bitekerezo bayitangaho.


4. Kevin Kade

Umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda, yumvikanye mu ndirimbo nyinshi zirimbo "Kao", "Like You' yarebwe n'abasaga Miliyoni kuri Youtube, ubu yashyize hanze iyiywa "Ma Bae" imaze iminsi 2 iri hanze kandi iri kwakirwa neza n'abakunzi ba muzika.


5. Meddy

Meddy  umaze igihe yarafashe bugwate imitima y'abakunzi ba muzika, ni icyamamare mu Rwanda no hanze yaho mu biguhu cyane cyane bigize Afurika y'iburasirazuba. Indirimbo "Slowly" niyo yamumenyekanishije cyane ku rwego rudasanzwe dore ko ubu imaze kurebwa n'abantu basaga Miliyoni 41 ku rukuta rwa Youtube. Iki cyumweru hari indirimbo ye iri kubica bigacika yitwa "Carolina".


6. Calvin Mbanda

Umuhanzi uri kuzamuka neza ukorera muzika ye muri The Mane, Calvin Mbanda, yasohoye amashusho y'indirimbo yise "AbaPeople", mu gihe gito imaze bigaragarako iri kwishimirwa n'abatari bake.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND