RFL
Kigali

FERWAFA yatumiye amakipe mu nama iziga ku isubukurwa rya Shampiyona 2020/21

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2020 12:29
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryatumiye amakipe 16 akina icyiciro cya Mbere mu nama nyungarunabitekerezo izaba ku wa 24 Ukuboza 2020, ikazibanda ku bigomba gukorwa kugira ngo Shampiyona yasubitswe hakinwe imikino itatu gusa, isubukurwe.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020, FERWAFA yandikiye amakipe yose akina icyiciro cya mbere iyatumira mu nama nyunguranabitekerezo izaba ku wa 24 Ukuboza saa Munani z’amanywa ku cyicaro cyayo i Remera.

Iyi nama izibanda ku Kurebera hamwe ibibazo byagaragaye mu mikino itatu Shampiyona y'icyiciro cya mbere yakinwe, no kungurana ibitekerezo ku bikwiye gukorwa kugira ngo shampiyona yongere gusubukurwa vuba.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yahagaritswe tariki ya 12 Ukuboza 2020, hashize icyumweru kimwe itangiye, nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isanze hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 ndetse hakaba hatarakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo nkuko yari yatanzwe.

Shampiyona yahagaze hamaze gukinwa imikino itatu gusa, amakipe ari kwitegura umunsi wa kane.

 FERWAFA yategetswe gupimisha amakipe yose, yamara kubona ibisubizo akarekura abakinnyi n’abandi bakozi bayo bagasubira mu miryango yabo ndetse menshi muri yo  yamaze kubikora.

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko Amakipe umunani ariyo yamaze kugaragaramo abarwayi ba COVID-19, arimo  Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Musanze FC, Rutsiro FC, Amagaju FC na Rutsiro FC.

Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko izemera ko shampiyona yongera gusubukurwa igihe FERWAFA izagaragaza uburyo buhamye bwo kurinda amakipe ndetse n'abazaba bitabira imikino itandukanye, ku buryo hatazongera kubaho kwirengagiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

FERWAFA yatumiye amakipe 16 yo mu cyiciro cya mbere mu nama iziga ku isubukurwa rya shampiyona

Inama izayoborwa na Perezida wa FERWAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND