RFL
Kigali

Amatike yari yashize! Sauti Sol yasubitse igitaramo ku munota wa nyuma kubera ubwinshi bw’abantu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2020 10:49
0


Itsinda ryo muri Kenya ryubakiye umuziki wabo ku njyana ya Afro Pop, Sauti Sol ryasubitse igitaramo bise ‘Sol Saturday’ ku munota wa nyuma cyari gitegerejwe n’umubare munini, cyagomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020.



Kwinjira muri iki gitaramo byari hagati y’amashilingi 2,500 n’ibihumbi 6. Cyagombaga kubera ahitwa Waterfront Mall in Karen mu mujyi wa Nairibo muri Kenya guhera saa mbili z’ijoro. Ndetse amatike yari yashize “Sold Out.”

Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, Sauti Sol yasohoye itangazo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko “Tubabajwe no kubatangariza ko igitaramo cyaru cyari giteganyijwe uyu munsi kitakibaye.”

Iri tsinda ryavuze ko bamenyeshejwe ko umubare w’abari kwitabira iki gitaramo ari munini cyane kurusha uwagenwe n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 muri Kenya.

Iri tsinda rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi na Polycarp Otieno ryavuze ko bashingiye ku kuba icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi no muri Kenya aho babarizwa, bataba ari bo bagira uruhare mu gukwirakwiza iki cyorezo.

Bavuze ko bagiye gukorana n’abari bashinzwe kwamamaza iki gitaramo bakabasubiza amafaranga abafana bari bishyuye. Kompanyi ya Tukutane Entertainment Limited na Masshous Group Limited ni bo bakoranye n’iri tsinda mu kwamamaza iki gitaramo.

 Iri tsinda ryavuze ko bafite icyizere cy’uko bazataramira abafana babo ‘ibihe nibyongera gusubira uko byari bimeze’.

Muri Kamena 2020, Sauti Sol yasohoye Album yabo ya Gatanu bise ‘Midnight’, ni nyuma yo gusinya amasezerano muri Label yitwa Universal Music Africa.

Iyi Album ivuga ku buzima bwa buri munsi iriho indirimbo nka Suzanna, Brighter Days n’izindi. Yatunganyijwe na Producer Andre Harris wakoze indirimbo nyinshi za Justin Bieber, Kanye West, Jill Scott n’abandi benshi.

Iri tsinda rikora indirimbo airi mu rurimi rw’Igishwahili, Luhya, Dholuo, Icyongereza n’izindi zivuga ku buzima n’umuco gakondo wo muri Afurika.

Muri Kenya, imibare y’abanduye Covid-19 igeze ku bantu 93,761 (+356), abakize ni 75,274 (275) n’aho ibitabye Imana ni 1,629. Ni mu gihe ku Isi yose abarenga miliyoni 75 bamaze kwandura Covid-19, abakize barenga miliyoni 42 n’aho abapufye barenga miliyoni 1.67.

Sauti Sol yatangaje ko yamenyeshejwe na Minisiteri y'Ubuzima muri Kenya, ko umubare w'abari kwitabira igitaramo cyabo ari munini cyane, kandi ko kwirinda Covid-19 bitari koroha

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Sauti Sol yari yashize-Iri tsinda ryavuze ko ryizeye kuzongera gutaramira abafana babo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND