RFL
Kigali

Minisitiri Bamporiki yaganiriye na Vasti Jackson wegukanye Grammy Awards ku gufasha abahanzi nyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2020 9:42
0


Umunyamuziki w’umucuranzi wa gitari Vasti Jackson wegukanye Grammy Awards mu bijyanye n’injyana ya Blues&Guitar yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu rugendo rugamije kureba amahirwe adasanzwe ari mu Inganda Ndangamuco.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, Vasti Jackson yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard baganira ku bijyanye no gufasha abahanzi nyarwanda mu kwagura no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu birebana n’ubuhanzi.

Jackson uzwiho ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari ari mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2020. Aragenzwa no kurema ubufatanye bw’umwuga hagati y’abahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abo mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Uyu mugabo yageze mu Rwanda ku butumire bw’abategura iserukiramuco rya Africa in Colors bafatanyije na Ambasade y’u Bufaransa n’ikigo Instistut Français.

Vasti Jackson yageze mu Rwanda avuye muri Ghana. Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 20 Ukwakira 1959. Ni umuhanzi w’umunyamerika w’umuhanzi mu gucuranga gitari, umuririmbyi, umuhimbyi w’indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

Yayoboye indirimbo z’abahanzi barimo Z.Z. Hill, Johnnie Taylor, Denise LaSalle, Little Milton, Bobby Bland, Katie Webster. Yanakoranye n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana barimo itsinda rya The Williams, Jackson Southernaires, Daryl Coley n’abandi benshi.

Album ye yise ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ yegukanye igihembo mu cyicio cya ‘Traditional Blues Album’ mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 59.

Uyu mugabo ari mu muziki kuva mu mwaka wa 1986. Yasohoye Album zirimo ‘Vas-tie Jackson’ yo mu 1996, ‘No Borders to the Blues’ mu 2003, ‘Bourbon Street Blues: Live in Nashville’ mu 2007, ‘Stimulus Man’ mu 2010, ‘New Orleans Rhythm Soul Blues’ mu 2013 na ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ mu 2016 yamuhesheje igihembo cya Grammy Awards.

Vasti Jackson yaririmbye mu bitaramo bikomeye ku Isi. Ndetse mu 2013 yagizwe Ambasaderi w’Umuco muri Mississipp.

Umunyamabanga wa Leta mu Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Hon.Bamporiki Edouard yakiriye umucuranzi wa Gitari uri mu bakomeye ku isi, Vasti Jackson

Vasti Jackson wegukanye Grammy Awards na Minisitiri Bamporiki Edouard baganiriye ku gufasha abahanzi nyarwanda kubyaza umusaruro ubumenyi bafite

Uhereye ibumoso: Raoul Rugamba utegura iserukiramuco rya Africa In Colors, Umuyobozi w'Umuco muri MYCULTURE, Aimable Twahirwa, Vasti Jackson na Minisitiri Bamporiki Edouard





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND