RFL
Kigali

Calvin Mbanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Aba people'-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/12/2020 17:48
0


Mu ntangiriro z’iki cyumweru Calvin Mbanda yashyize hanze indirimbo 'Aba People' mu buryo bwanditseho (video lyrics) ariko yari yijeje abafana be ko amashusho yayo ari bugufi. Kuri ubu rero yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo.



Ubu kuri shene ya The Mane Music hashize amasaha make 'Aba People' mu buryo bw’amashusho isohotse. Amajwi yayo yakozwe na Rush ariko yarangijwe (mastering na mixing) na Herbertskills. Amashusho yayo yakozwe n’umwe mu batunganya amashusho uba ku mugabane w’Uburayi witwa Jullien Bmjizzo. 

Iyi ndirimbo mu masaha make imaze igiyeho kuri ya You Tube abayitanzeho ibitekerezo bagaragaza ko bayishimiye. Ubwo yaherukaga kuganira na INYARWANDA umujyanama wa The Mane Music, Bwana Aristide Gahunzire yagize ati: ”Iyi ndirimbo 'Abapeople' ya Calvin Mbanda yakozwe na Producer wa The Mane witwa Rush beat ”. 

Yakomeje avuga ko abafana ba Mbanda bakwiriye kwitega kubona Calvin Mbanda mu buryo bushya mu bikorwa byinshi kandi bihoraho. 'Abapeople' ni indirimbo ya kane uyu muhanze akorewe ari muri The Mane ariko yagiye agaragara mu zindi (Collabo) ari kumwe na bagenzi be zirimo 'Nari High', 'Ikanisa' n'izindi.


Calvin Mbanda yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

REBA HANO INDIRIMBO 'ABA PEOPLE' YA MBANDA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND