RFL
Kigali

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Bushali imuha ikaze mu muziki wahinduye umuvuno

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/12/2020 7:57
0


Umufana wa Bushali yatugejejeho ibaruwa yamugeneye irimo amagambo y'agahinda, nk'agira ati "Iyo utaza kuyoba zahabu yawe iba irabagiranira mu mitima ya benshi agahinda ni kose ku bakunzi ba Kinyatrap isa nk'aho uwayizanye ari kugenda abura bitewe no kunywa ibiyobyabwenge".



Ibaruwa yandikiwe Bushali imusaba guhinduka, zahabu ye ikarabagirana;

"Bwana Hagenimana Jean Paul unyemerere nkoreshe amazina yawe y’ubuhanzi twakumenyeho ukigarurira imitima yacu. 

Ndakubwira mu magambo macye ariko arimo byinshi nkeneye ngo wongere uzahure imitima yacuze umwijima yakundaga Kinyatrap, reka mbanze nkushimire ukuntu hari imitima wongeye gutuma itera neza kubera injyana nshya wadukundishize.

1. Nonese ko wari utwigaruriye ugahita utujugunyira abandi ?

2. Kuki watumye Kigali irabagirana utayibyaza umusaruro ngo uyikuremo agasamusamu kazagucuma mu busaza bwawe? Utu twari utabazo duto nakubazaga bwana Bushali.

Nk'abafana bawe dore ibyo dukeneye nyuma y'aho uvuye mu kigo kinyuramo abakurikiranyweho imyitwarire idahwitse, ongera wiminjiremo agafu maze umwaka wa 2021 uzawutangirane umuzigo mushya nk'uko mubivuga mu mvugo zanyu.

Ese icyizere wari ufitiwe na benshi ubu uzakigarure ute? Ahahhh sindiguseka ahubwo nukwitsa umutima kuko mbona iki gihe icyizere gisigaye gihenze kuruta ibindi, gusa dufatanyije nk'abafana bawe tuzakoroboza turebe ko twakongera tukacyubaka mu mitima y’abanyarwanda.

Iyo utaza kuyoba zahabu yawe iba irabagiranira mu mitima ya benshi agahinda ni kose ku bakunzi ba Kinyatrap isa nk'aho uwayizanye ari kugenda abura bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

Abandi amarushanwa bayageze kure bayitabira bagahemberwa ibikorwa bakoze muri uyu mwaka wa 2020 nyamara wowe twe abafana bawe twari twigunze mu mezi ya nyuma y’uyu mwaka. Ikosore, hinduka, maze udusubize ibyishimo waduhaga mbere.

Murakoze".


Bushali yahawe ikaze mu muziki wahinduye umurishyo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND