RFL
Kigali

Betty wa Kingdom of God uri no mu baririmbyi b'imena ba Israel Mbonyi yibarutse imfura ye n'umukunzi we Eustache

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2020 13:31
0


Beatrice Nyirabeyi (Betty) umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God Ministries akaba n'umwe mu baririmbyi bakunze kuririmbana na Israel Mbonyi mu ndirimbo ze no mu bitaramo bitandukanye, yamaze kwibaruka imfura ye yabyaranye n'umugabo we Ndumuhire Eustache banaririmbana muri Kingdom of God yamamaye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri'.



N. Betty na N. Eustache bibatutse imfura yabo y'umukobwa mu minsi ishize, babyarira mu bitaro bya CHUK nk'uko amakuru agera ku InyaRwanda.com abihamya. Umubyeyi n'umwana bameze neza. Bibarutse nyuma y'amezi hafi 10 bakoze ubukwe dore ko basezeranye kubana akaramata mu birori byabaye tariki 22/02/2020.

Betty azwi cyane nk'umu Back Up wa Israel Mbonyi kuko ahantu henshi Israel Mbonyi aririmba, iyo witegereje abaririmbyi baba bari inyuma ye ntabwo waburamo uyu mukobwa. Yumvikana cyane mu ndirimbo ‘Nturi Wenyine’ ya Mbonyi aho iminota yayo ibanza uyu mukobwa yumvikana avuza ‘impundu’ (akaruru).

Betty afite agahigo ko kuba ari we mukobwa wageze bwa mbere muri Kingdom of God Ministries. Ni umwe mu bafite ijwi ryiza mu ruganda rw'umuziki wa Gospel mu Rwanda. Aherutse kubwira InyaRwanda.com ko umukunzi we N.Eustache bamaranye imyaka 7 bakundana, akaba yaramukundiye ko ari mwiza, umukunda kandi akavugisha ukuri. Yongeyeho ko ari umuhungu yaratira abandi bakobwa bose.

Ati "Uyu ni umwaka wa 7 tumaranye tuziranye kandi dukundana. Ni umuhungu mwiza unkunda kandi uvugisha ukuri uri, uri serious, ni mwiza pe! Namuratira izindi nshuti zanjye kuko ni mwiza arubaha, arasenga, arankunda mbese by’ukuri arabinyemeza ni cyo cyatumye mukunda. Ikindi tuvukira itariki imwe 13/09. Ndumva ari nacyo cyatumye tumenyana kuko turanaririmbana muri Kingdom".


N.Eustache umugabo wa N. Betty akikiye imfura yabo


Betty ubwo yari akuriwe yitegura kwibaruka imfura ye


Betty na Eustache bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 7 bari bamaze bakundana


Betty (iburyo) ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God Ministries








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND