Umuziki ni kimwe mu bintu bisaba guhozaho uvangamo n’udushya kuko burya abakunzi ba muzika bashaka guhora bumva mu matwi yabo bacurangirwa n’umuhanzi bakunda. Uyu mwaka ugeze ku musozo hari abahanzi Nyarwanda muzika yabo ihagaze ku manga.
Iyo tuvuze ngo ”Umuntu cyangwa ikintu gihagaze ku manga”
biba bisobanuye ko kiri mu mwanya mubi ku buryo kitigaruye cyacumbagira cyangwa
kikarangira. Abahanzi rero muri ibi bihe bya Coronavirus, ntawakwirengagiza ko
hari abasubiye inyuma bitewe n’icyorezo cyugarije isi , Covid-19.
Umuhanzi w’umuhanga, kirazira kikaziririrwa kumara
hafi umwaka adakoze indirimbo ikangura abantu, bikaba bibi cyane noneho washyira
indirimbo hanze bikamenyekana ko hajemo uburiganya, ukaba washinjwa ubusambo bwo
kwiba igihangano cy’undi. Ibi nubwo waburana ugatsinda, usanga abafana bamwe
bakwiyomoyeho, kubigarurira rero bisaba kungamo indirimbo ifite imbaraga
bakayisamira hejuru.
Mu bahanzi 5, tugiye kuvuga hano hasi, bamwe barakoze ariko izina rigenda rivugwa gacye cyane, nk’ibitari bibitezweho umwaka wa 2020. Hari abandi batari bugaragare muri iyi nkuru kandi nabo batarakoranye imbaraga nyinshi muri uyu mwaka nka Charly na Nina, Christopher n'abandi-impamvu akaba ari uko bo twabagarutseho mu nkuru y'ubushize, yari ifite umutwe ugira uti: Abahanzi 7 b'amazina akomeye bagaragaje imbaraga nke mu muziki mu mwaka wa 2020.
Abo tugiye kugarukaho cyane muri iyi nkuru ni abahanzi 3 barimo umwe wo mu njyana ya Hiphop, undi wo mu njyana ya RnB ndetse n'undi w'impano itangaje, basoje umwaka wa 2020 bahagaze ku manga mu gihe inkuru y'ubushize yibanze ku bahanzi b'ibyamamare. Umuraperi Jay Polly, Sintex, Social Mula ni abahanzi bakwiriye gukora iyo bwabaga mu 2021 kugira ngo bazahure umuziki wabo kuko mu 2020 batatanze ibyo bari bitezweho mu mboni z'umunyamakuru wanditse iyi nkuru.
1.Jay Polly
Umuraperi w’umuhanga, Tuyishime Josua uzwi nka Jay
Polly ni umwe mu bantu bigeze gufata
bugwate imyidagaduro yo mu Rwanda kubera ubuhanga bwe no gukora cyane indirimbo
zikakirwa neza. Kuva yava muri Gereza mu 2018, ubwo yari yarafunzwe azira gukubia no gukomeretsa umugore we Uwimbabazi Sharifa baje no
gutandukana, muzika ye yahise itangira gucumbagira.
Kubera ko muzika ari ikintu udahishira, iyo wavuzwe mu
bikorwa, utavuzwe, byose biriranga, Jay Polly rero muzika ye y’uyu mwaka
ihagaze nabi, iyo witegereje neza aheruka kumvikana umwaka ushize akiri muri
The Mane aho yakoze indirimbo “Inshuti Nyazo” na “Umusaraba wa Joshua”. Abafana
ba Jay Polly umwaka wa 2020 nta byishimo babonye.
2. Sintex
Sintex umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu minsi
yatambutse, indirimbo ze zakirwa neza mu itangazamakuru no mu bakunzi ba muzika. Uyu mwaka yarakoze
ariko ntabwo ariko yari yitezwe-ibyatumye yumvikana gacye. Hashize hafi amezi 7
nta gihangano cye bwite ahaye abakunzi be.
3. Social Mula
Uyu muhanzi w’umuganga mu ijwi, indirimbo ze zikunze gufata bugwate urubyiruko cyane kubera amagambo y’urukundo aba yiganjemo, ntawakwirengagiza indirimbo ze zirimo iyitwa “Ma vie”, na “Kundunduro”, zamuzamuriye igikundiro mu bakunzi b'umuziki nyarwanda.
Muri uyu mwaka, uyu muhanzi yakoze indirimbo imwe “Marigarita” nayo izamo kidobya ntiyagera kure bitewe n’umuhanzi ukizamuka witwa “Possible” wamushinje kumwika iki gihangano yari yarasohoye mbere ye. Byaje kurangira Social Mula ayisubije, gusa ntiyakundwa bihebuje nk'izayibanjirije. Abafana b’uyu muhanzi twavuga ko uyu mwaka batabonye ibyishimo bari bamutezeho.
TANGA IGITECYEREZO