RFL
Kigali

Yitabye Imana ubwo yari ari kwiyongeresha ikibuno

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/12/2020 10:27
1


Umunyamideli wamamaye kuri instagram Joselyn Cano yitabye Imana mu gihe yari ari kwa muganga aho barimo bamubaga ngo bamwongerere ubunini bw’ikibuno cye.



Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zamaze kubeshya abakobwa ko uteye neza ari ufite inyuma hanini ndetse n’imbere heza nibyo bitumye umunyamideli Joselyn Cano apfa akenyutse azira kujya kongeresha ikibuno.

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Mexico ariko yari atuye muri Amerika mu gace ka Calfornia, yavutse ku itariki 14 mu 1990 akaba apfuye afite imyaka 30 y’amavuko. Joselyn Cano akaba yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko instagram aho yakurikirwaga n’abantu bangana na miliyoni 12.9

Joselyn Cano witabye imana arikongerwa ikibuno

Murumuna we witwa Lira Cano yatangarije ikinyamakuru Hollywood Unlocked ko mukuru we yapfiriye mu cyumba cy’urubagiro mu gihugu cya Colombia aho yari yagiye kwibagisha ngo bamwongerere ubunini bw’ikibuno cye.

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere Joselyn Cano yibagishije dore ko mu mwaka wa 2014 yari yarakoresheje full body surgery aho bahinduye imiterere y’umubiri we guhera mu maso kugeza ku maguru.Lira yongeyeho ko icyatumye ajya kwibagisha muri Colombia aruko yari yabuze inzobere ibimukorera muri Amerika.

Yagize ati ”Inzobere zose yagiyeho zaramuhakaniraga zimubwira ko ibintu ashaka ko bidashoboka, yarakomeje arashakisha mpaka ajya ku muganga wakoreye ikibuno Kim Kardashian nawe amubwirako yongeye kubagwa yahasiga ubuzima, ntibyamubujije kugeza ubwo abonye umuganga muri Colombia wemera kumubaga".

 Ntibwari ubwa mbere Joselyn Cano yibagisha ngo bamuhe gutera neza

Lira Cano mu butumwa burebure yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram asezera mukuru we Joselyn Cano yagize ati "Ibi bibere urugero ku bakobwa bose bifuza kwibagisha ngo batere neza,mwakire kandi mukunde uko Imana yabaremye”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pacifique.3 years ago
    Ndabona bikaze pe. Aho abakobwa batanyurwa nuko iman yabaremye. Icyakor imana imuhe iruhuko ridashira.





Inyarwanda BACKGROUND