Kigali

Gisa cy’Inganzo yahagaritse ubukwe amaze kwemererwa intwererano y’arenga Miliyoni 1 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2020 10:38
0

Umuhanzi Gisa James [Gisa cy'Inganzo] wakunzwe mu ndirimbo ‘Uruyenzi’, aherutse gutungurana atangaza ko yahagaritse ubukwe bwe n’umukunzi we Yackin, ni mu gihe yari amaze kwemererwa intwererano y’amafaranga arenga miliyoni 1 Frw.



Kuva ku wa 21 Nzeri 2020, Gisa cy’Inganzo yatangaza ko agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Barindisezerano Yackin, yahise atangira gushakisha intwererano mu bukwe bwe n’uyu mukobwa yavugaga ko yamubaye hafi kuva afungurwa muri Gereza ya Mageragere. 

Yahise afungura ‘groupe’ ya WhatsApp yise ‘Liste yo gushyigikira Gisa cy’Inganzo mu bukwe’. Abantu batandukanye barimo abazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, inshuti ze, abavandimwe, abari mu Rwanda no mu muhanga bahise batangira gukusanya inkwererano.

INYARWANDA yabonye ko uyu muhanzi yari amaze kwemererwa intwererano n’abantu barenga 20 barimo abatanze amadorali 100, amadorali 150, amadorali 50, ibihumbi 100, ibihumbi bitanu n’abandi. Imibare igaragaza ko Gisa cy’Inganzo yari amaze kwemererwa intwererano 1,110,200 Frw.

Ku wa 14 Ukuboza 2020, ni bwo uyu muhanzi yatunguranye atangaza ko yamaze guhagarika ubukwe n’uwari umukunzi we Yackin. Amakuru avuga ko Gisa cy’Inganzo yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mukobwa nyuma yo kumenya atwite inda atari iye.

Muri Nzeri 2020, Gisa cy’Inganzo yabwiye INYARWANDA, ko ‘imyaka ishize aziranyi n’uyu mukobwa’ ariko amakuru avuga ko aba bombi bari bamaranye amezi atatu gusa bakundana, biyemeza gukora ubukwe.

Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, Yackin witeguraga gukora ubukwe na Gisa cy’Inganzo, yavuze ko yatunguwe n’inkuru zivuga ko ubukwe bwe n’umukunzi we bitakibaye ku bunani bwa 2021. Aho yagize ati “Njyewe inkuru nanjye nazumvise gutyo ndatungurwa, uko wabyumvise nanjye ni ko nabyumvise"

Yakomeje ati "Nahamagawe babimbwira, gusa sindaganira nawe (Gisa cy’Inganzo) ngo abimbwire, gusa hari ababibonye yabipositinze we ubwe ubwo barampamagara, urumva ko byerekana ko ari byo niba yabitangaje. Sinabihakana cyangwa ngo mbyemeze neza ubwo azabimbwira ntituraganira”.

Uyu mukobwa ku mazina ye yongeyeho 'Gisa' [Barindesezeranogisa ni ryo zina akoresha kuri Instagram]. 

Ubukwe bwa Gisa na Yackin bwagombaga kuba ku wa 01 Mutarama 2021. Gisa cy’Inganzo ni umwe mu bahanzi batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘The Next Pop Star’ rizahemba miliyoni 50 Frw. 

Inkuru bifitanye isano: Arimo gishegesha ntavura! Yackin yatunguwe n'ukuntu ubukwe bwe na Gisa Cy'inganzo bwapfuye habura iminsi micye

Ubukwe bwa Gisa cy'Inganzo na Yackin ntibukibaye, mu gihe harabuga iminsi micye ngo butahe

Gisa cy'Inganzo yari amaze kwakira inkwererano y'arenga miliyoni 1 Frw mu bukwe bwe na B. Yackin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND