RFL
Kigali

Abiraburakazi 6 nibo biganje ku rutonde rw'abagore bakomeye ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/12/2020 9:58
1


Ntibyari bisanzwe ko abiraburakazi barenze 2 bajya ku rutonde rw'abagore bavuga rikijyana ku isi, gusa uyu mwaka byahindutse kuko uru rutonde rwagaragayeho abiraburakazi 6 bakora imirimo itandukanye yaba ari politiki, abanditsi, abaririmbyi n'abandi batandukanye.



Kuri uru rutonde rugizwe n'abategarugori 100 bakomeye baturuka mu bice bitandukanye by'isi rwakoze n'ikinyamakuru kabuhariwe Forbe's Women ifatanije na Essence Magazine hamwe na Elle Magazine. Hakorwa uru rutonde kandi bakurikije abagore baciye agahigo uyu mwaka mu ngeri zitandukanye. Ngaba abiraburakazi 6 bari mu bagore 100 bakomeye ku isi:

1.Kamala Harris

Kamala Harris waje ku mwanya wa 3 mu bagore 100 bakomeye ku isi, akaba ari inshuro ye ye mbere agiye kuri uru rutonde. Yakoze amateka y'uko ariwe mwiraburakazi wa mbere wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kamala Harris akaba yaraharuriye inzira abandi bategarugori by'umwihariko abiraburakazi.

2.Beyonce

Umuhanzikazi Beyonce Knowless Carter nawe yake ku rutonde rw'abagore 100 bakomeye ku isi ku mwanya wa 5. Uyu mwaka akaba yarongeye kugaragaza ko ntacyo atakora mu guteza imbere umuco w'abirabura. Ibi yabinyujije muri filime yasohoye yitwa 'Black Is King' ikaba ari nayo imaze kwinjiza amafaranga menshi uyu mwaka wa 2020.

3.Oprah Winfrey

Si ubwa mbere Oprah agaragaye kuri uru rutonde kuko akunze kurugarukaho cyane, uyu mwaka akaba yaje ku mwanya wa 15 ku rutonde rw'abagore bakomeye ku isi. Uyu mugore akaba yarakomeje kubera abandi urugero ari nako akora ibikorwa by'urukundo bifasha imiryango itishoboye.

4.Rihanna

Robyn Fenty uzwi nka Rihanna yaje ku mwanya wa 69 mu bagore 100 bavuga rikijyana ku isi. Uyu muhanzikazi n'ubwo atigeze agaragara mu muziki uyu mwaka ntibyamubujije gukora ibikorwa by'ubucuruzi bw'imyenda y'imbere ndetse n'ibirungo by'abagore. Ibi bikorwa ni nabyo byatumye yinjiza agatubutse ndetse akanavugwa cyane mu itangazamakuru.

5.Ana DuVernay

Umwanditsikazi kabuhariwe wa filme akaba n'uziyobora Ana DuVernay yaje ku mwanya wa 72 mu bagore 100 bakomeye ku isi. Uyu mutegarugori Ana niwe wagiye utunganya filme zivuga ku mateka mpamo yabaye ku byamamare bitandukanye. Mu zo yakoze zaciye agahigo ku isi harimo ivuga ku mateka ya Nelson Mandela, Martin Luther King hamwe na Malcom X.

6.Stacey Abrams

Umunyapolitikikazi Stacey Abrams yaje ku mwanya wa 88 ku rutonde rw'abagore bakomeye ku isi, uyu mugore wakunze kurangwa no kuvuganira abirabura ku karengane bakorerwa, yashinze ikigo cyitwa Fair Fight Action ari nacyo cyafashije Leta ya Georgia gutora neza uyu mwaka.

Src:Elle Magazine,Essence Magazine,Forbe'sWomen Magazine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumaini Hakiza from DRC 7 months ago
    Umwirabura n'umwami





Inyarwanda BACKGROUND