RFL
Kigali

Pierre Buyoya wigeze kuyobora u Burundi urupfu rwe rwateje urujijo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:18/12/2020 9:49
0


Pierre Buyoya wayoboye u Burundi inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye yapfuye kuri uyu wa Gatanu afite imyaka 71 ariko icyamuhitanye ntikiramenyekana nk'uko Ijwi ry’ Amerika ryabitangaje.



Bwana Buyoya yari aherutse kwegura ku mwanya wo kuba intumwa yihariye y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku kibazo cya Mali n’agace ka SAHEL kabarizwamo  Senegal, Mauritania, Mali, Burkina Faso, Algeria, Niger, Nigeria, Chad, Sudan na Eritrea.

Buyoya urukiko rwo mu Burundi rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu 1993. Ndadaye yishwe mu 1993 nyuma y’amezi ane atsinze amatora yari yabaye aciye mu mucyo ibintu byafashwe nk’amateka muri icyo gihugu, yari ayahanganiyemo na Buyoya. 

Buyoya w’umututsi mu 1987 yakoze Coup d’Etat, nyuma mu 1993 akurwa ku buyobozi mu matora yatsinzwemo na Ndadaye w’Umuhutu. Ndadaye amaze kwicwa mu gihugu habayeho ubwicanyi bwahagaritswe mu 2006 ariko bwaguyemo abarenga 300,000.

Major Pierre Buyoya yayoboye u Burundi inshuro ebyiri (1987-1993, 1996-2003). Uyu mugabo aza ku mwanya wa kabiri mu bakuru b’igihugu bayoboye u Burundi imyaka myinshi (13).

Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu. Urukiko rwo mu Burundi rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu 1993.

Mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 1993 nibwo Umutwe w’Abasirikare b’u Burundi wafashe umukuru w’igihugu, Melchior Ndadaye, wa mbere wari ugiyeho biciye mu matora ya demokarasi, uramwica.

Buyoya aheruka kuvuga ko atemera ibihano yafatiwe kuko urubanza rwabaye ku nyungu za politiki kandi rukaba binyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko urubanza rwatangiye rugamije kuyobya amahanga ku mvururu zakuruwe na manda ya gatatu ihabanye n’Itegeko Nshinga ya Perezida Pierre Nkurunziza hagamijwe ubukangurambaga bushingiye ku moko buganisha ku matora yabaye mu 2020.

Yavuze ko kandi kuba rwarasomwe mu gihe hibukwa imyaka 27 Ndadaye yishwe, nabyo ngo ni ibyo kwibazwaho kuko bigamije kunezeza imitima y’abantu gusa. Buyoya yari aherutse kuvuga ko azajuririra igihano yahawe kugira ngo agaragaze uburyo ari umwere.

 Ivomo: Africa news.com/ijwi rya Amerika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND