Bakame utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali akaba umufana ukomeye wa Jay Polly yandikiye ibaruwa uyu muraperi amusaba kumusubiza byihutirwa kuko natabikora ashobora kwicwa n'irungu bitewe no kubura indirimbo ze zimugera ku ndiba y'umutima nk'izo uyu muraperi yakorana mu myaka yatambutse.
Bakame yanditse ati "Jyewe Bakame nkunda byimazeyo Jay Polly ku buryo nari narisize amarangi kubera kumufana, ubu rero ndarwaye bikomeye rwa Rukundo utapfa kwiyumvisha. Mu 2014 wegukanye PGGSS4 igihembo cyarutaga ibindi mu Rwanda icyo gihe.
Wowe wivugiye aya
magambo mu bitangazamakuru uti: "Hari
benshi bagiye bavuga ko dukora umuziki mu rwego rwo kwinezeza, tutazi kuwubyaza
umusaruro. Ariko hamwe na Guma Guma negukanye, ndakubwira ko uyu mwaka
urarangira izina ryacu rimaze kwaguka no mu mahanga. Igihembo negukanye
cyamfashije cyane mu rwego rw’ubushobozi ndetse na Promotion, tutari dufite
mbere.”
Rero muvandimwe nkunda kandi sinzabura kugukunda nubwo wowe utanzi kuko ibyo ngusaba si byinshi ndagusaba ko wakongera ukampa indirimbo nk’uko wajyaga ubikora muri cya gihe wasohoraga 2*2, Ku Musenyi n’izindi. Mu 2014 ko wavuze ko wubatse ku musenyi, wubatse ahakomeye ariyo mpamvu abandi bahora bajegajega kuko bubatse ku musenyi, wanavuze ko uri umuzehe uniyita Kabaka (umwami).
Jay Polly
mwana wa mama uri umuhanga simbishidikanyaho ndetse mu Rwanda abiyise
abatafugenge twari tumaze kuba benshi ku buryo na we ubizi kuko iyo wajyaga mu
bitaramo hirya no hino mu gihugu wabonaga ko ukunzwe cyane rwose ariko muri iyi
minsi ntabwo nzi uko byagenze. Mu 2019 wigeze kubwira umunyamakuru ko mu 2020
uzashyira hanze umuzingo (Album), iyo sinakubaza uko byagenze kuko umwaka wa
2020 wabaye uw’impfabusa kuri buri wese cyeretse abagerageje gusaza imigeri.
Rero
nshuti nkunda Jay Polly wagiriwe ubuntu ubona inzu igufasha ku buryo wagombaga
kubibyaza umusaruro. The Mane Music wari mu biganza byayo munabanye neza n’ikimenyimenyi
iyo ugiye aho ikorera uhasanga mu bishushanyo bihari ku nzu na we urimo bivuze
ko wari umwe mu nkingi za mwamba yari yubakiyeho. Nonese ko ntamenye
icyagutandukanyije na The Mane mwanatandukana ntiwongere gukora indirimbo nibura
zinyuze ubwo agahinda wanteye nzagahozwa na nde?
Ngaho
reba abahanzi bashya bari kuza urebe ko hari uwo wampitiramo wenda wowe mbe
ngushyize ku ruhande kuko ntabwo uri kunkorera ibyo nari nkuziho ukiri Jay
Polly wiyita Kabaka.
Umva
rero Jay Polly icyo ngusaba ko wankorera, nabonye ubwira itangazamakuru ko
ugiye Dubai kuzana ibyuma byo gushinga studio, ndetse inkuru zarashishimuwe ku
bwinshi, wagize uti: “Ndashaka gukora
ikosora hano mu Rwanda, studio idafite amashusho izaba ikomeye ariko
iy’amashusho yo abantu bazabona ibitangaza i Kigali”.
Wongeyeho ko ibyuma bigomba kugera i
Kigali ku itariki ya 01 Ugushyingo 2020, bigahita bijyanwa ku cyicaro cyayo ku
Kimihurura. Ese byaba byaraje?
Nshuti nkunda Jay Polly reka nkomeze nkwisabire wenda nubishaka uzansubiza nutansubiza ubwo nzapfana agahinda. Hari abahanzi bagenzi bawe bakoze bene iyo mishinga barenze batatu ariko nta musaruro nabonye byatanze kuko na nubu nta ndirimbo cyangwa se ibindi bikorwa bikomeye nabonye byakorewe muri za studio na we uzi zafunguwe ndetse itangazamakuru rikandika ritizigamye ko hafunguwe inzu zitunganya imiziki z’akataraboneka.
Muvandimwe niwitegereza urasanga studio zikora neza atari izihenze cyane nk'uko
ubitekereza kuko miliyoni zirenga 10 uvuga ko ugiye gushora birashoboka ko
washaka ikipe igizwe n’abantu basobanukiwe ibyo gucuruza umuziki bakagufasha
dore ko nabonye uyu muziki wacu urimo abatekamutwe benshi barya amafaranga
yanyu barangiza bakikomereza mugasigara nta n’urwara rwo kwishima musigaranye.
Kubera ko nkunda umuziki cyane, nabonye
ko bigoye kuba umuhanzi yashinga studio wenyine ngo ikore neza nk'uko
yabyifuzaga kuko akenshi usanga avanga ubucuruzi n’ubushuti kandi ibyo bikorwa
bibiri birazirana rwose mbikumenyeshe hakiri kare.
Nshuti yanjye nkunda byimazeyo niba
winjiye mu bushoramari uzibuke ko ndi umutafugenge kandi ntari jyenyine turi
benshi mu Rwanda no hanze tugukunda rero mu 2021 uzashake ukuntu wakongera kuba
Kabaka umwe wakoraga indirimbo zigakundwa.
Nshoje mbabaye ko nutansubiza nzapfana
agahinda ariko nugira umutima uzirikana uzanyibuke kuko nifuza kukubona uri
Kabaka nk'uko wari mu 2014 wegukana PGGSS4 ndetse uzashore imari ugire ishya n’ihirwe
ariko rero uzatekereze kabiri mperutse kubona urungano rwawe mu nkiko baburana
ku bijyanye n’umushoramari bakoranaga none wowe uzarebe kure ndagukunda.
Uzagire Iminsi mikuru myiza ndetse
nkwifurije umwaka mushya muhire wa 2021. Sinabura gushimira INYARWANDA.COM
yemeye gutambutsa ibaruwa yanjye kuko nari narakomanze henshi narabuze
uwanyakira.
Bakame umutafugenge urembye bikomeye"
TANGA IGITECYEREZO