RFL
Kigali

Umuhanzi Muchoma ntazasubira muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2020 8:16
0


Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Muchoma Muchomani, yatangaje ko atazasubira vuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gufatirana igikundiro afitiwe n’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange muri iki gihe.



Hashize umunsi umwe umuhanzi Muchoma asohoye indirimbo ibyinitse yise ‘Muchoma’ mu rwego rwo gufasha abafana be n’abandi gusoza neza umwaka wa 2020 no kwinjira mu mwaka wa 2021 yitezeho gukoreramo byinshi mu bikorwa bye by’umuziki.

Iyi ndirimbo yise ‘Mbe Mucoma’ ifite iminota 02 n’amasegonda 09’. Aririmba yishyize mu mwanya w’umuntu wasohotse akocyesha burusheti, agasaba guhabwa ibirungo, ifiriti n’ibindi ariko Mucoma agatinda.

Muchoma avuga ko indirimbo amaze gusohora muri uyu mwaka zamweretsa ko afite umubare munini ushyigikiye ibyo akora, bityo ko asubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urwego yari agezeho rwasubira inyuma.

Ni ibintu avuga ko yagenzuye mu nshuro zose yagiye aza mu Rwanda. Kuko iyo ari mu Rwanda ari bwo akora cyane, yagera muri Amerika aguhugira mu kazi, ibyo yasize akoze ntibikomeza kumuha umusaruro nk’uko aba abyifuza.

Yabwiye INYARWANDA, ati “Ntabwo mfite gahunda yo gusubira muri Amerika. Kubera ko akenshi iyo nje (mu Rwanda) ndakora nkakora nkagera ku rwego rwiza nkaba ndagiye (Amerika). Ariko nafashe umwanzuro wo kuguma mu gihugu cyanjye cya Papa na Mama nkakora kuko kiranteye cyane. Kuko ngomba gukoresha ubwenge bwanjye n’ibindi bintu byinshi, hanyuma nkakora n’umuziki cyane kuko nasanze abantu bankunda.”

Muchoma yavuze ko agiye kumara igihe kinini ari mu Rwanda, kugira ngo umwaka wa 2021 azabe ari we muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda. Ati “Umwaka wa 2021 mfite gahunda ziteye ubwoba cyane. Kuko ndifuza kuzaba umuhanzi wa 2021 uzaba ukunzwe muri iki gihugu. Ntitaye ku mbaraga zose ngomba gukoresha kugira ngo mbe uwa mbere.”

Uyu muhanzi yavuze ko agiye kuzamura urwego rw’umuziki we, mbere y’uko atekereza kongera gusubira muri Amerika. Mu gihe gito, uyu muhanzi amaze mu Rwanda yahibibikaniye iterambere rye, ndetse yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye.

Mu byumweru bine bishize yasohoye ‘Umutoso’ yakoranye na The Ben, mu kwezi kumwe gushize yasohoye ‘Papa Trap’ yakoranye na Mng Coco, mu mezi abiri ashize kandi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ni ikibazo’ n’izindi nyinshi.

Muchoma uherutse gusohora indirimbo 'Umutoso' yakoranye na The Ben yasohoye iyitwa 'Mbe Mucoma'

Umuhanzi Muchoma yatangaje ko atiteguye gusubira vuba muri Amerika, kuko ashaka kubanza kuzamura urwego rw'umuziki we

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MBE MUCOMA' Y'UMUHANZI MUCHOMA

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND