RFL
Kigali

Rubavu: Uwayo Hiba umwana ufite impano idasanzwe yakuye kuri Knowless yifuza ubufasha bwe kugira ngo agere ku nzozi ze

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/12/2020 10:30
0

Uwayo Hiba w’imyaka 13 y’amavuko utuye mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, wiga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu ku kigo cya CS Kayanza, yagaragaje ko afite impano idasanzwe, akaba yaramenye ko kuririmba bibaho kubera Knowless Butera.



Impano ya Uwayo Hiba yagaragaye ubwo yari akiri muto cyane afite imyaka itanu gusa aho wasangaga akunda kuririmba cyane ndetse akabiha n’umwanya bigatungura ababyeyi be. Uyu mwana umwumvise ushobora gutekereza ko yanyuze mu ishuri rya Muzika, nyamara we n’ababyeyi be batangarije umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko ku myaka afite bitari bumworohere ko ajya muri iryo shuri, bityo impano afite akaba yarayivukanye. 


Se umubyara witwa Noel Abouba yagize ati “Uyu mwana impano ye twayimenye kuva kera cyane, uyu mwana yakundaga kuririmba ari wenyine mbese wabonaga ari wa mwana ufite inyota yo kumenya indirimbo ariko agakunda kuririmba indirimbo za Knowless cyane, gusa ntitubyiteho kuko burya umuntu uririmba niwe umenya impamvu y’ibyo aririmba”.

Mu magambo ye Uwayo Hiba yavuze ko umuntu wamukundishije muzika ari Butera Knowless kuko ngo ubwo yamenyaga ko kuririmba bibaho yakundaga indirimbo ze ndetse akunda no kuziririmba. Yagize ati:

Knowless namumenye nkimenya ko kuririmba bibaho ni kera cyane pe! Ndamukunda kandi nifuza ko namumenya biruse ho kuko mfite indoto zo kuba umuhanzikazi nkawe nkakabya inzozi zanjye kuri iyi si. Ubu ndi kwiga kandi niga nazirikana ko ngomba kuba umuhanzi bikamfasha mu bundi buzima, nkabasha kubaka igihugu mbinyujije mu mpano yanjye.

Nubwo Uwayo Hiba akunda kuririmba ariko uyu ni umwe mu bana batsinda neza amasomo ye mu ishuri nk’uko twabihamirijwe na mwarimu we umwigisha Tuyimire Thierry nawe wahamije ko yamubonyemo impano ikomeye ubwo bari mu isomo rya Creative Art. 

Mu kiganiro  n’uyu mwana Uwayo Hiba, yasabye Knowless Butera gufasha impano ye mu gihe yareba indirimbo yasubiyemo akabona akwiriye gufashwa koko cyangwa akabona ubu butumwa. Ubwo twakoraga iyi nkuru ntibyadukundiye kuvugana na Knowless Butera ku busabe bw'uyu mwana umukunda cyane.

REBA HANO HIBA ASUBIRAMO DAY BY DAY NA PLAYER ZA KNOWLESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND