Johnny Drille ukunzwe n’ingeri zose cyane cyane abagore kubera ijwi n’ubuhanga yahawe na rugira, yeruye atangaza amazina y'inkumi yatume ajya mu rukundo ku nshuro ya mbere biganye mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza. Anavuga ku mbaraga z’abagore zatumye yanga kwica gahunda yo kujya kurya ubuzima n’inkumi agahitamo gusubika ibitaramo.
Johnny Drille akundwa n'abakobwa batari bake abenshi bamubonamo ubushobozi bwo kwita ku bakobwa
Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria yifashishije urubuga rwe rwa Twitter yahishuye ibijyanye n’ubuzima bwe bwihariye mu rukundo avuga byinshi rwamukoresheje birimo guteshwa umurongo narwo. Yagize ”Ikintu gikomeye nakoze kubera gukunda n’ukwanga kujya mu bitaramo bibiri nari mfite igihe kimwe muri weekend. Byatewe na gahunda yo gusohoka nari mfitanye n’inkumi".
Yakomeje avuga ko ahanini gusubika ibi bitaramo byagizwemo uruhare n’iyi nkumi bajyanye kurya ubuzima atifuje gutangaza amazina. Uyu muhanzi kandi yatangaje amazina y’inkumi yagiriye mu rukundo bwa mbere bombi bigana mu mashuri abanza.
Ati ”Umukobwa wa mbere na kunze ni Owas, twiganaga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza. Aho uri hose ubu butumwa n’ububona umenye ko ntazakwibagirwa. Ntabwo ubizi ariko watumye ndyoherwa n’umunyenga w’urukundo ku nshuro yambere”.
Yakomeje avuga ko agiye kumwandikaho indirimbo azita ”Dear Owas”. Iyi nkumi bigaragara ko atazi aho iherereye kubera imyaka ishize, ifite amateka akomeye mu mutima we ukurikije igiparu yateye cy’ibyamubayeho mu gihe bakundanaga bombi biga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.
Mu gutera iki giparu yavuze ko umunsi umwe yigeze kujyana na Owas umukobwa wa mbere yakunze akamutwara uruhu n’uruhande mu mahugurwa yari yabereye mu gace k’iwabo. Icyo gihe ngo bakoze urugendo rw’iminota 45 nyuma mu gutaha asubira iwabo akora urugendo rw’amasaha abiri n’amaguru ku buryo iyo abyibutse yibaza ibyo yari arimo bikamuyobera gusa akibuka ko rwari urukundo.
Uyu muhanzi usanzwe ukora umuziki wibanda ku ndirimbo z’urukundo afite uburyo aziririmba bigakurura imitima y'abagira amarangamutima cyane cyane igitsina gore. Yamamaye mu ndirimbo nka “Wait For You”, “Shine” n’izindi nyinshi.
REBA HANO INDIRIMBOYE WAIT FORYOU
TANGA IGITECYEREZO