Kigali

Rugamba Sipiriyani na Kamaliza bagiye guhabwa ibihembo byihariye na RTV

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2020 14:00
0


Abahanzi batakiriho bagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda Rugamba Sipiriyani na Mutamuriza Annonciata [Kamaliza], bagiye guhabwa ibihembo byihariye byiswe “Legend Achivements Awards 2020’ na Televiziyo y’u Rwanda, RTV.



Ibi bihembo bizashyikirizwa imiryango y’aba bahanzi ku wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020 mu muhango uzabera muri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro ‘The Versus’ guhera saa kumi (16h:00’) kugeza saa kumi n’imwe n’igice (17h:30’). 

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana ukora ikiganiro ‘The Versus’, yabwiye INYARWANDA, ko bahisemo guhemba Rugamba Sipiriyani na Kamaliza, kuko ari abahanzi bakoze ibidasanzwe mu muziki babera ikitegererezo bari mu muziki n’abandi.

Yagize ati “Dushimira abahanzi baba barakoze neza. Abahanzi baba baritwaye neza mu buhanzi bwabo. Ndetse bamwe na bamwe mu bahanzi ubu ngubu bakora indirimbo cyangwa se ibihangano bitandukanye babareberaho, bakabigiraho. Ni ukuba agaciro n’imiryango yabo.”

Akomeza ati “Bose ntabwo bakiriho ariko ni ukugira ngo tunashimire cyangwa se twerekane n’ibyo bakoze kandi ko hari icyo byafashije umuziki nyarwanda by’umwihariko kandi n’miryango yabo tuyereke ko icyubahiro tukizi kandi tugifite.”

Nzeyimana kandi yavuze ko banatekereza kuzatanga ibi bihembo bya ‘Legend Achievements Awards’ no ku bandi bantu bakora ibikorwa bitandukanye, ndetse bagere no kubakora umuziki muri iki gihe.

Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo bigiye ku bahanzi. Umwaka ushize byahawe abahanzi bakomeye Mariya Yohani na Makanyaga Abdul.

Rugamba Sipiriyani ugiye gushimirwa n’Intore, umusizi, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo, umutoza w’Intore, umuririmbyi w’ubutumwa budasaza.

Yatashye Yeruzalemu nshya! Yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage Rugamba yasigiye Abanyarwanda.

Urupfu rwe rwasize icyuho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Kuva mu 1995; abasigaye mu muryango we bamwibuka buri tariki 15 Kanama.

Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Mutamuliza Annociata yamenyekanye cyane nka Kamaliza biturutse ku ndirimbo imwe muze yari ifite iryo zina. Yari umuhanzi waranzwe n'ibikorwa by'indashyikirwa, akaba umukobwa muremure kandi ushabutse w’imisatsi migufi. Uyu Kamaliza yakundaga kwambara amapantalo.

Indirimbo Kamaliza yamwitiriwe yayihimbiye umugore wamuhaye umuti wo kuvura Se yajya kumwishyura akamubwira ko icyo ashaka ari uko Se akira atari amafaranga.

Iyitwa ‘Nzakumara irungu’ yayihimbiye inshuti ye Tereza yamuhaye Radio yajyaga yifatiraho amajwi. Uyu yabanaga mu nzu we na nyina gusa, Kamaliza akamubwira ko azamumara irungu, yamwitaga umutoni w’abato ndetse akajya amucurangira igihe yigunze.

Indirimbo ‘Intare’ yayihimbye bitewe n’umusirikare witwaga Kayitare. Mutamuliza aririmba ibiranga ingabo biri muri uwo musirikare, ariko akanavuga ibiranga imico ye nko gusetsa, kwihangana, kudasubira inyuma no kwita ku nshingano ze.

Nk’ingabo, ashimagiza uko yayoboraga, ubuhanga bwe mu gutera umwanzi no kuba adatsindwa. Kayitare yaje gupfa mu 1993 biturutse ku burwayi, gusa yapfuye yaragize amahirwe yo kumva kenshi ijwi rya Kamaliza.

Iyitwa ‘Nimuve mu nzira yemwe’ yayihimbiye inshuti ye Nzambazamariya Veneranda. Ni mu gihe indirimbo ye ‘Laurette’ yahimbiye inshuti ye buri bucye ashyingirwa.

Ku nshuro ya kabiri, ibihembo 'Legend Achievements Awards' bizahabwa Rugamba Sipiriyani na Kamaliza

Ku nshuro ya mbere, ibi bihembo byahawe Mariya Yohani na Makanyaga Abdul

Luckman Nzeyimana yavuze ko ibi bihembo bizahabwa abantu batandukanye kugera no kubari mu muziki muri iki gihe

Umuhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Laurette' agiye guhabwa igihembo cyihariye mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND