RFL
Kigali

“Ngiye gupfa, ndababara cyane kandi guhumeka biragoye”-Wema Sepetu urembye cyane arabona ubuzima bwe bugeze ku iherezo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/12/2020 18:33
0


Umunyamideli, umukinnyi wa Filime akaba n'icyamamare muri Tanzania no hanze yaho, Wema Sepetu, amerewe nabi kubera uburwayi butuma adahumeka neza no kuribwa mu gatuza ibimutera kwiheba nk’uzapfa ejo.



Wema Sepetu, yatangaje ko yatekereje ko azapfa vuba kubera uburibwe ari kumva. Nk’uko byatangajwe na Wema Sepetu wabaye Miss wa Tanzaniya mu 2006, avuga ko arwana n'umusonga kandi ko igihe kimwe agira umubabaro mwinshi ibimutera kumva azapfa vuba.

The Reason behind Wema Sepetu's Weight Loss

Wema yatangaje ko mu bimenyetso afite harimo ingorane zo guhumeka no kuribwa cyane mu gatuza. Mu gihe yagaragazaga ko kuri ubu ameze neza kurusha mu minsi yashize, yavuze ko ateganya gukora amasengesho (Dua) (isengesho ry’abasilamu) kubera ko Imana ikimutije ubuzima.

Aganira na Global Publishers, yagize ati: “Natekereje ko ari iherezo ryanjye mpitamo gusangiza amafoto kuri Instagram kugira ngo mu gihe hari amakuru mabi, abantu bamenye ko ndimo kubabara cyane. Bamwe bashobora gutekereza ko ari urwenya ariko nkurikije uko niyumva, nabonye urupfu rwanjye. Ntabwo nshoboye guhumeka. Nagize umubabaro mwinshi”.

This is why Wema Sepetu is so Famous! ▷ Tuko.co.ke

Wema Sepetu wamenyakanye cyane kubera Diamond Platnumz babaye mu rukundo imyaka myinshi, akaza no kugirana umubano wihariye na Idris Sultan uzwi cyane muri Tanzania. Arasaba abakunzi be kumusengera cyane. Ati: "Ku bafana banjye, mukomeza kunsengere kuko ikibazo cy'ubuzima bwanjye gihagaze nabi, ariko byibuze meze neza kuruta igihe nabanje kurwara".

Ubuzima bw'uyu mukinnyi wa Filime, mbere bwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugira impinduka zikomeye harimo kugabanya ibiro.

I like a man who beats me up — Actress Wema Sepetu » Within Nigeria

Wema arasaba inkunga y'amasengesho kubera uburwayi bumwugarije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND