Umunyamideli, umukinnyi wa Filime akaba n'icyamamare muri Tanzania no hanze yaho, Wema Sepetu, amerewe nabi kubera uburwayi butuma adahumeka neza no kuribwa mu gatuza ibimutera kwiheba nk’uzapfa ejo.
Wema Sepetu, yatangaje ko yatekereje ko azapfa vuba
kubera uburibwe ari kumva. Nk’uko byatangajwe na Wema Sepetu wabaye Miss wa Tanzaniya mu 2006,
avuga ko arwana n'umusonga kandi ko igihe kimwe agira umubabaro mwinshi ibimutera kumva azapfa vuba.
Wema yatangaje ko mu bimenyetso afite harimo ingorane zo
guhumeka no kuribwa cyane mu gatuza. Mu gihe yagaragazaga ko kuri ubu ameze
neza kurusha mu minsi yashize, yavuze ko ateganya gukora amasengesho (Dua)
(isengesho ry’abasilamu) kubera ko Imana ikimutije ubuzima.
Aganira na Global Publishers, yagize ati: “Natekereje ko ari
iherezo ryanjye mpitamo gusangiza amafoto kuri Instagram kugira ngo mu gihe
hari amakuru mabi, abantu bamenye ko ndimo kubabara cyane. Bamwe bashobora
gutekereza ko ari urwenya ariko nkurikije uko niyumva, nabonye urupfu rwanjye.
Ntabwo nshoboye guhumeka. Nagize umubabaro mwinshi”.
Wema Sepetu wamenyakanye
cyane kubera Diamond Platnumz babaye mu rukundo imyaka myinshi, akaza no kugirana
umubano wihariye na Idris Sultan uzwi cyane muri Tanzania. Arasaba abakunzi be
kumusengera cyane. Ati: "Ku bafana banjye, mukomeza kunsengere kuko ikibazo
cy'ubuzima bwanjye gihagaze nabi, ariko byibuze meze neza kuruta igihe nabanje kurwara".
Ubuzima bw'uyu mukinnyi wa Filime, mbere bwateje
impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugira impinduka zikomeye harimo kugabanya
ibiro.
Wema arasaba inkunga y'amasengesho kubera uburwayi bumwugarije
TANGA IGITECYEREZO