RFL
Kigali

Herve Kimenyi ari mu banyarwenya 10 bo muri Afurika bahataniye igihembo cya "Prix RFI Talents Du Rire"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2020 12:43
0


Umunyarwanda w’umunyarwenya uri mu bakomeye Herve Kimenyi ari mu banyarwenya 10 bo muri Afurika batoranyijwe batangiye guhatanira igihembo gikomeye cya "Prix RFI Talents Du Rire 2020" gitangwa na RFI.



Ni ku nshuro ya Gatandatu hagiye gutangwa iki gihembo cyo gushimira umunyarwenya ugaragaza impano ikomeye muri Afurika kikaba gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa [RFI].

Urutonde rw’abanyarwenya 10 bahataniye iki gihembo ruriho abo muri Cameroun batatu Ulrich Takam, Amadou Bouna na Markus. Ni mu gihe umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka kazemeza uwegukanye igihembo ari umunyarwenya Gou Michel.

Abandi bahataniye ibi bihembo barimo umunyarwanda Herve Kimenyi, Les Nyota (RDC), Manitou (Gabon), Stephanie Bluethooth (RDC), Bruno Alves (RDC), Daly Cardinal (RDC) na Willy Dumbo (Ivory Cost).

Muri Nyakanga 2019, Louise Mushikiwabo uyoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, yagereranyije Herve Kimenyi n’Ambasaderi mwiza u Rwanda rufite kubera gutera urwenya.

Ni nyuma y’uko uyu musore yari yigaragaje mu giterane mpuzamahanga cyaberaga muri Maroc. Iki giterane ni kimwe mu bikomeye ku mugabane w’Afurika kitwa “Marrakech du rire” cyatangiwe gutegurwa mu 2011 muri Maroc.

Herve Kimenyi ni umwe mu batangije itsinda ry’abanyarwenya rizwi nka Comedy knights afatanyije n’abagenzi be barimo Arthur Nkusi, Babou n’abandi.

Umuhango wo gutanga iki gihembo RFI Talent Du Rire uzaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 mu iserukiramuco rya Abidjan Capitale du Rire.

Abandi batwaye iki gihembo ni Basseek Fils Miséricorde (Cameroun, 2015), Moussa Petit Sergent (Burkina Faso, 2016), Ronsia (RDC, 2017) na Les zinzins de l’art (Côte d’Ivoire, 2018).

Prix RFI Talents Du Rire ni irushanwa rijya gusa na Prix RFI Découvertes rihuza abanyamuziki. Mu 2018 ryatwawe n’umunyarwanda Yvan Buravan.

Umwaka ushize iki gihembo cyegukanwe na Michael Sengazi ahigitse abandi banyarwenya 10 bari bahanganye.

Umunyarwenya Herve Kimenyi ari mu banyarwenya 10 bo muri Afurika bahataniye igihembo "Prix RFI Talents Du Rire"-Uzegukana igihembo azahabwa ibihumbi 4 by'amayero





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND