RFL
Kigali

Wifuza kwerekana umukunzi wawe? Ngubu uburyo bwiza bwabigufashamo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/12/2020 14:27
0


Iyo umaranye igihe n'umukunzi wawe biba ngombwa ko umwerekana imbere y'inshuti zawe n'umuryango wawe. Nubwo bitaba byoroshye gufata uwo mwanzuro gusa ni iby'ingenzi ku mubano wanyu.



Kumenya uburyo bwiza bwo kwerekana umukunzi wawe umwereka inshuti zawe  bizongera imibanire myiza n’umukunzi wawe. Hano tugiye kureba uburyo bwiza butanu wakerekanamo umukunzi wawe umwereka inshuti zawe:

  • 1.Mumenyeshe mbere yo kumwerekana

Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukumenyesha umukunzi wawe ko ushaka ko yahura n’inshuti zawe. Abakobwa bamwe ntibakunda gufatirwa aho ubaboneye batiteguye, maze ubabwire ko ugiye kumwereka inshuti zawe. Biba byiza rero iyo umumenyesheje mbere maze ukamuha umwanya wo kwitegura guhura n’inshuti zawe.

  • 2.Mubwire amakuru ku nshuti zawe

Ni byiza ko umukunzi wawe amenya amakuru ku nshuti zawe maze akamenya uko inshuti zawe zitwara. Ibi bizamufasha kumenya imico n’imyifatire y’inshuti zawe maze nawe bizamufashe kumenya uko abitwaraho. Kumenya inshuti zawe uko ziteye kandi bizamufasha kumenya uburyo yaza yambaye kandi biba byiza umufashije guhitamo imyambaro yakwambara kuri uwo munsi.

  • 3.Menya iby’ingenzi byo kumuvugaho

Mu gihe urimo werekana umukunzi wawe, si byiza ko wavuga buri kimwe kuri we ahubwo hitamo iby’ingenzi kuri we wabwira inshuti zawe mu ncamake. Gerageza kubabwira muri make amakuru yabafasha gutuma baba inshuti nk'uko nawe muri inshuti.

  • 4.Koresha ikiganiro nawe ari bwibonemo

Muri buri kiganiro ugirana n’inshuti zawe mu gihe waje kubereka umukunzi wawe, gerageza kandi umenye neza ko umukunzi wawe acyisangamo neza kandi kijyanye nawe. Reka umukunzi wawe agire uruhare mu nkuru n’ibiganiro uzagirana n’inshuti zawe.

  • 5.Wisiga umukunzi wawe wenyine

Niba watwaye umukunzi wawe guhura n’inshuti zawe, ntukamwirengagize mugume iruhande mbese abe ari iruhande rwawe igihe cyose. Ugomba kumuguma iruhande kuko ni wowe wenyine aba azi mu bantu bose baba bahari. Ibi bizamutera kunyurwa n’ibiganiro mugirana kandi arusheho kwishimira inshuti zawe.

Src:www.prulielles.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND