RFL
Kigali

Imico mibi utasangana umukobwa/umugore warezwe neza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/12/2020 11:25
1


Hari ubwo dukurana imico mibi twafashe tukiri bato, tukaba twayikomezanya mu gihe dukuze, imico idasobanutse akenshi usanga igirwa na ba bandi banze kuyireka kuko bayitangiye bakiri bato bakarinda bakura bakiyifite. Iyo ukuze ugifite imico mibi igera aho ikaba ingeso.



Hari imico mibi iranga igitsinagore muri rusange by'umwihariko abakobwa  batarashinga urugo. Hari n'abandi bakobwa kandi bafite imyitwarire myiza mbese b'intangarugero. Imwe mu mico mibi abakobwa barezwe neza batagira ni iyi ikurikira:

1: Guteretwa n'abasore b’ibyigomeke

Ntiwaba ikigomeke nta mpamvu. Uri umugore mwiza cyane bitangaje ufite akazi, inzu ndetse n’uruganda. Muri wowe ntiwakwishyiramo gukunda umugabo wawe, ahubwo ujya mu rugo, ukagura ibyo usabwa. Inshingano zawe no kujya kuryoshya bikaba ibintu bitandukanye. Wigendera ku kazuba ugasokoza imisatsi, ingohe ukazigira neza. Nyuma ugasanga hari umusore w’ikigomeke cyangwa w’umwirasi wirirwa mu bandi bagore ndetse uzwi na bose, wishyizemo ngo murakundanye akaba ariwe utuma uca umugabo wawe inyuma.

2: Gutanga numero zitari zo

Niba hari umusore ubona utishimiye ugusabye nimero, ukaba udashaka kumuha numero ya telephone yawe, yimwime. Guhakanira umusore ko wumva atagushishikaje, ni byiza cyane, ariko kumuha numero itariyo ni ubuswa. Cyangwa ukaba wamuha numero yawe, nuko yakwandikira cyangwa yaguhamagara ukamureka. Niba bitakurimo, mubwire, bwira uwo musore agire ijoro ryiza cyangwa umunsi mwiza, wigendere. Niba akomeje kuguhatira ko wamuha numero yawe, mutsembere ko ntayo umuha, nuko arambirwe agende.

3. Kubwira buri nshuti yawe ibyerekeye abo mwaryamanye

Ntabwo inshuti zawe ari ngombwa kumenya ibibera mu buriri n’abo mwaryamanye, n'uko mwabigenzaga kugira bigushimishe. Bishobora kuba ikiganiro gisekeje mu gihe mwese yaba ari bwo bwa mbere mukoze imibonano mpuzabitsina, gusa kuri ubu biragoye. Ibintu nk'ibyo mwakoze mwenyine biba bigomba kuba ibanga hagati yanyu, cyane nk'iyo uwo mwaryamanye atishimira kumva utangaza uko mwabigenzaga, rimwe ukaba wasanga wifashisha amafoto n’ibishushanyo kugira werekane neza uko mwabigenzaga.

4: Kubatwa n’imbuga nkoranyambaga

Ese nta kindi kintu kiza ufite wakora kiruta kujya kwirirwa ucukumbura amafoto y’abantu utibuka neza ndetse n’abandi utazi? Niba ubona ubuzima bukubihiye kubera nta kindi ubona wakora uretse kureba muri Smartphone, washaka ikindi wishimiye akaba ari cyo ukora (search your hobbies). Niba umuntu mutaziranye ashobora kujya ku mbuga nkoranyambaga akabona byoroshye igihe ukorera akazi, igihe ukarangiriza, igihe ugira mu mihango, amazina y’utuntu twose wakunze mu buzima bwawe, ndetse n’imirimo uteganya gukora ejo n’ejo bundi, uri gutanga amakuru menshi y’ubuzima bwawe ku bantu b’abanyamahanga. Niba ufite umwanya wo kwirirwa muri ibyo, abantu batekereza ko uri imburamukoro.

5: Gutinya abasore

Turi 2020. Ntugomba kwicara aho bakubona ngo utegereze ko umusore uzakururwa n’uburanga bwawe azaza kugufata ngo agusohokane. Niba ubonye umusore ukumva aragushishikaje ko mwagirana ubucuti, mwegere mutangire muganire. Si igitangaza  umukobwa kuba yaba ari we ubanza kuvugisha umusore. Abo bateye gutwo bagomba kuvamo, abantu bazikwa n’urukundo rutwikiriwe mu isura ituje kandi muri bo bagurumana.

6: Kudakora imyitozo ngororamubiri

Si ngombwa ko ujya mu myitozo ngororamubiri ku buryo uzamera nk’ukora imikino yo kwiruka mu misozi, ariko kuba wakora imyitozo ngororamubiri, ukaba wagenda n’amaguru ni iby'agaciro ku bantu bakuru. Kumara ubuzima bwawe wicaye urya, unywa isukari nyinshi, wirenza amata n’amagi, ibi ni iminsi mike bikakwereka isura yawe upima ibiro 150 birenga cyangwa wagize umubyibuho ukabije. Ufite umubiri umwe, mukobwa mwiza, gerageza uwusigasire.

7. Kudashima uko umeze

Niba washakaga gusebya inshuti yawe cyangwa gutesha umutwe umugabo/umusore mukundana hamwe no kubereka uko ukeneye ko waba umeze, wabigezeho. Naho gukomeza, utesha abantu umutwe ngo iyi myenda ntikubereye n’ibindi byinshi ntacyo bimaze. Nta mpamvu zo kwifata ngo wigereranye n'uko ubona undi, niba ubonye uriya aberewe n’imyambaro runaka, ntibiveze ko nawe yakubera. Uzatesha umugabo wawe umutwe, nimuyigura nuyambara bakubwireko itakubereye. 

Uzamubwira ngo mujye murya mutya, kubera bariya wabonye ariko barya, usange mugize umubyibuho ukabije. Twese dufite imibiri itandukanye, yakira ibintu mu buryo butandukanye, kandi no gusaza ku buryo butandukanye. Niba hari ikintu kuri wowe ubona kitagushimishije, ufite uburenganzira busesuye bwo kugihindura uko ushatse mu buryo bwose wifuza. Ntugatere hejuru ku bantu babona ko bidakenewe, babona ko ipataro wambaye ikubereye.

Kubana igihe kirekire n’umuntu utishimiye

Niba uri mukuru, nta mpamvu zo kwizirika ku musore mukundana mu gihe bikubangamira ntibiguhe umutekano ukenera. Ntugomba kugumana n’umusore ngo murakundanye umwizirikaho kandi akubabaza, akubangamira ku buryo bwose bushoboka. Nk'uko udakwiye kuguma uhagaze mu ntozi zikurya. Nubwo waba ufite impamvu nyinshi, mukundanye kubera wabihisemo, siwe ukuziritse, hari ahandi henshi wabona amahoro n’umutuzo ukeneye. Icyo ukeneye ni imbaraga zo gutuma umureka.

Src:www.herbeauty.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatera3 years ago
    Umusore utagira ibanga nokubaka biramugora.





Inyarwanda BACKGROUND