RFL
Kigali

Abasanzwe ari abanditsi ba filime bagiye guhabwa amahugurwa yihariye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2020 9:11
2


Rwanda Screenwriting Lab Ifatanyije n’Ihuriro ry’abanditsi ba filime mu Rwanda (Rwanda Screenwriters Union) bateguye amahugurwa yo gufasha abasanzwe ari abanditsi ba filime kugira ngo babashe guhangana ku rwego Mpuzamahanga no kuba bacuruza inkuru zabo ku isoko ryagutse.



Rwanda Screenwriters Union ni ihuriro ryatangiye ibikorwa mu mwaka wa 2016 kubufatanye na Minisiteri y’Umuco ifatanyije n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n'Umuco, RALC rikaba rimwe mu mahuriro atatu yashinze urugaga rwa filime mu Rwanda.

Aaron Niyomwungeri Umuyobozi w'Ihuriro ry’abanditsi ba filime, yabwiye INYARWANDA ko bateguye aya mahugurwa nyuma yo kubona ko abanyarwanda benshi bitabira amaserukiramuco mpuzamahanga ya sinema batwara ibihembo mu cyiciro cya filime ngufi ‘Short Film’.

Avuga ko batekereje uko bafasha abasanzwe ari abanditsi ba filime no kwandika filime ndende zahatana ku rwego mpuzamahanga.

Mu Rwanda hari ibice bibiri by’abakora filime barimo abakora filime by’umwuga ari nabo bitabira amaserukiramuco mpuzamanga. Aaron avuga ko bashaka gufasha abanyarwanda kwiyungura ubumenyi ku buryo bajya bahatana no mu byiciro by’ibihembo bya filime ndende.

Icyiciro cya ‘Short Film’ cyibarizwamo filime ziba zitarengeje iminota 30’. Izi ni nazo filime z’abanyarwanda zikunze kwitabira amaserukiramuco mpuzamahanga.

Mu banyarwanda bamaze kwegukana ibihembo mu cyiciro cya filime ndende harimo Joel Karekezi abicyesha filime ye ‘Mercy of the Jungle’. Ni mu gihe filime zimaze kwegukana ibihembo mu cyiciro cya ‘Short Film’ harimo ‘Imfura’ n’izindi.

Uyu muyobozi avuga ko bashaka gufasha abasanzwe ari abanditsi ba fiime kwandika filime ndende z’isaha irenga, ku buryo bajya bazohereza mu maserukiramuco mpuzamahanga.

Niyomwungeri yanavuze ko bafite umushinga uzafasha mu kugurisha inkuru zabo ‘Script’ ku isi hose rero bakazahera kuri ‘script’ zizandikirwa muri ayo mahugurwa nyuma yayo zikanozwa mu gihe cy’amezi abiri ubundi zigashyirwa ku isoko. Kandi ko iri soko bazaryoherezaho filime zirengeje isaha imwe.

Ati “Dukeneye abantu basanzwe bandika bakaba banafite ‘story’ bashaka kwandika kuko buri wese azigira kuri filime ye. Ikindi kubera ibihe turimo bya Covid-19 tukazafata abantu 30 gusa bazaba bujuje ibisabwa.”

Akomeza ati “Tuzibanda cyane ku gukosora filime ndende. Filime nyinshi z’abanyarwanda ziri gutwara ibihembo ziri mu cyiciro cya ‘Short film’, rero turashaka gutangira kohereza yo filime ndende gusa, kuko hari izabonye ibihembo dufite. Bivuze ko rero twifitemo ubushobozi.”

Abiyandikisha muri aya mahugurwa batangiye kwiyandikisha ku wa 08 Ukuboza 2020, aho igikorwa kizasozwa ku wa 25 Ukuboza 2020 saa sita z’ijoro. Uwiyandikisha asabwa kohereza ‘CV’ ye ndetse n’inkuru ya filime ye izakosorwa muri aya mahugurwa.

Abashaka kwitabira aya mahugurwa bari kohereza ibisabwa kuri email: rscreenwritinglab@gmail.com. Igikorwa cyo guhitamo abazitabira kizaranga ku wa 25 Ukuboza 2020 saa sita z’ijoro. Amahugurwa akazaba kuva Tariki 05-08 Mutarama 2021 abera mu Mujyi wa Kigali.

Aaron Niyomwungeri, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanditsi ba filime yavuze ko bagiye gufasha abasanzwe ari abanditsi ba filime kwandika filime ndende zishobora guhatanira ibihembo ku rwego mpuzamahanga

Joel Karekezi ari mu banyarwanda bafite filime yegukanye igihembo mpuzamahanga mu cyiciro cya filime ndende






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwingabire clemence3 years ago
    Nonese nokumuntu usanzwe afite impano yokwandika nawe yakwiyandikisha ntakibazo!
  • Mutuyimana Marie consolee 6 months ago
    Nonese ko pfite impamo yokwandika inkuru zitandukanye na film nyarwanda, nabigenza ute NGO nanjye nkabye inzozi zanjye, zokuba umwanditsi?





Inyarwanda BACKGROUND