RFL
Kigali

“Iyo ntaza kuba umuririmbyi mba nsabiriza ku muhanda”-Wizkid agaruka ku buzima bubi yanyuzemo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/12/2020 7:17
0


Umuhanzi Wizkid yahishyuye ko iyo ataba kubw’umuziki aba acyicaye ku muhanda asabiriza we n’abandi bana bakuranye ariko kubera impano ye yo kuririmba yaramutabaye.



Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangiye kuririmba afite imyaka 11 muri korali y’urusengero yaririmbagamo.gusa mu mwaka wa 2009 nibwo yinjiye mu muziki byeruye.

Guhera 2009 yasohora indirimbo yitwa Holla At Your Boy Wizkid yahise yigarurira imitima y’abenshi ndetse agira abafana mu bihugu bitandukanye.kugeza ubu ari mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afrika.

Wizkid mu kiganiro cyirambuye yagiranye n’umunyamidelikazi w’umunyamerika witwa Naomi Campbell uherutse gusura u Rwanda umwaka ushize,yabajije ibibazo byinshi umuhanzi Wizkid arinaho yahishuye ko iyaba atari kubw’umuziki aba yicaye ku muhanda asabiriza.

Naomi Campbell yabajije Wizkid impamvu iyo ari kugenda mu muhanda akunda kugenda aha amafaranga abantu basabiriza,Wizkid nawe yasubije ko impamvu abikora aruko nawe yanyuze mu buzima nkubwo kandi aba yumva ababajwe n’abantu basabiriza.

Yagize ati”nkunda gufasha abasabirizi kuko nanjye nigeze gusabiriza nkiri mutoya njyewe n’abana twakuranye.iyaba ntaragize impano yo kuririmba ubu mba nanjye nkisabiriza.sinkomoka mu muryango wa bakire ariko nahinduye ubuzima bw’umuryango wanjye”.

  Umuhanzi Wizkid uhamya ko yatabawe n'umuziki

Abajijwe niba abona umuziki warahinduye ubuzima bwe yasubije ko umuziki wamuhinduye nk’umuntu kugiti cye ndetse ukanamuhindurira ubuzima bwe n’umuryango avukamo.

Wizkid kandi yasobanuye impamvu akunda gukorana n’abahanzi bakiri bato bataragira aho bagera.yavuzeko igituma abafasha aruko nawe yatangiye kuririmba akiri muto kuba ageze aho ari ubu nuko abahanzi bakomeye barimo nka Banky W babimufashijemo.

Uyu muhanzi kandi yasoje avugako bimubabaza kubona abantu bakize barigeze gukena barangiza bakibagirwa aho bavuye.yashimangiye ko buri muntu akwiye kugira umutima ufasha kandi akazirikana ko ubuzima buba bwiza iyo abantu batanije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND