RFL
Kigali

Gisa Cy’Inganzo, Ish Kevin muri 6 bageze mu cyiciro cya nyuma muri The Next Pop Star bagiye kujya mu mwiherero

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2020 16:15
2

Abahanzi batandatu barimo abakobwa babiri n’abahungu bane ni bo bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa The Next Popstar, rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga.



Abahanzi bageze mu cyiciro cya nyuma ni Cyiza Jackson, Gisa Cy’inganzo wakunzwe mu ndirimbo ‘Uruyenzi’, Yannick Gashiramanga, Isk Kevin usanzwe uzwi mu muziki, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyabanjirije iki.

Aba batandatu batangajwe bavuye muri 20 bahatanye ku wa 07 Ukuboza 2020 bari barimo Hirwa Irakoze Honorine, Sammy Yvan Uwikunda wamenyekanye cyane muri Symphony Band, Nyatanyi Tuyisenge David, Kibatega Jasmine, Yannick Gashiramanga, Mahoro Ines, Muhirwa Issa [Maylo] umwe mu baraperi bakomeye bo mu Karere ka Musanze.

Harimo kandi Ish Kevin, Eric Ntwari, Marina ubarizwa muri The Mane [Wamaze gusezera mu irushanwa], Rwamukwaya Theo Blaise, Cyubahiro Serge uzwi muri Neptunez Band, Bampire Joie, Gisa Cy’Inganzo, Mubiligi Allelua Pierrine, Kenny Kshot, Milly, Cyiza Jackson na Gihozo Credo Santos.

Aba bahanzi uko ari batandatu bazahita bajya mu mwiherero (Boot camp) uzabera muri Hotel Portofino i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 18 Ukuboza kugera tariki 24 Ukuboza 2020.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki ya 26 Ukuboza 2020, aho hazahembwa abahanzi babiri bazaba bahize abandi. Ni igikorwa kizanitabirwa n’abahagarariye Kompanyi Network Show Biz (NSB) na SM1 Music Group/ Sony Music Group ari na bo bateguye iri rushanwa.

The Next Popstar ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

Uzegukana iri rushanwa azahabwa ibihembo bifite agaciro ka Milioni 50 Frw. Ni mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na Kompanyi itunganya imiziki SM1 Music Group/ Sony Music Group.

Umuhanzi Gisa Cy'inganzo wasubitse ubukwe bwe yabonetse mu bahanzi 6 bakomeje
Umuhanzi Ish Kevin usanzwe mu muziki yabonetse muri 6 bakomeje mu irushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIZEYE JEAN D'AMOUR1 month ago
    Ntibyumvikana ukuntu Sammy yvo yasigara mujye kugihe kuri yhe nextpopstar mujye kuri vote.rw mujye kuri youtube kuri the nextpopstar murebe ukudakoresha ukuri guhari Gisa yazamuka ate yatsindiye he ko aba judje bari 30% ahandi hose akaba ntajwi yatsinze ate we need justice for Sammy yvon
  • Vicky 1 month ago
    Muraho, nifuza kumenya ukuri kuri muri the nextpop star, kuburyo n'umwana wimyaka 6 agizee icyo ambaza ntarya iminwa.


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND