RFL
Kigali

Nitwunga ubumwe tuzabahiga: Alain Muku wasohoye indirimbo ‘United Africa’ isaba Abanyafurika gutahiriza umugozi umwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2020 13:59
0


Umuhanzi akaba n’umujyanama w’abahanzi, Alain Muku yasohoye ‘Video Lyrics’ y’indirimbo ye nshya yise ‘United Africa’, aho asaba abatuye umugabane wa Afurika kunga ubumwe nk’uko abatuye indi migabane itandukanye yo ku Isi babikoze.



Indirimbo ‘United Africa’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, ifite iminota 04 n’amasegonda 23’. Igaragaramo bamwe mu bakinnyi ba filime ‘Inshinzi Series’ itambuka kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa. 

Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili mu rwego rwo kugira ngo izarenga imipaka, ubutumwa Alain Mukuralina yatanze bugere ku mubare munini w’abatuye Afurika bashyire hamwe, bavuge rumwe.

We avuga ko Abanyafurika bashyize hamwe bahiga benshi. Yabwiye INYARWANDA, umugabane wa Afurika ufite buri kimwe cyose cyatuma utera imbere, ariko ko kudashyira hamwe kw’abatuye uyu mugabane ari byo bituma ukomeza gufatwa nk’umugabane udateye imbere.

Ati “Abanyafurika ntitudashyira hamwe turarimbutse. Niba abanyaburayi barabibashije, abanyamerika bakabibasha bagakora igihugu kimwe, twe bitunaniza iki? Tureba he, turagana he, bitunaniza iki? Ntaho tujya ntitudashyira hamwe.”

Akomeza ati “...Ibintu byivangura, ibintu by’imipaka biveho. Dushyire hamwe, dukorere hamwe dufite umugabane kuri iyi Isi nta mugabane ukize, ufite ubutunzi nk’uwacu.”

“Mu mashyamba turi aba mbere, mu butaka buhingwa turi aba mbere, mu bunini sinakubwira, mu mubare w’abaturage sinakubwira, ibintu bifite agaciro biri mu nsi y’ubutaka byo biteye ubwoba; peteroli, gaz, amabuye y’agaciro, ibyo byose biri Afurika. Ariko nkibaza akabazo kamwe kubera iki dufite ibyo byose ariko akaba ari twe bakennye?

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye, ari inzira ikomeye igera ku benshi kandi byihuse, yagaragarijemo ko inzozi z’uko Afurika yaba igihugu kimwe zishobora kuba impamo.

Alain avuga ko igihangano cye gihamagarira by’umwihariko urubyiruko n’abana bakiri bato gukura bumva ko umugabane w’Afurika bavukiyeho ari naho ikiremwamuntu gikomoka; ko aricyo gihugu cyabo kimwe rukumbi bagira.

Kandi ko abatuye umugabane wa Afurika bakwiye gufatanyiriza hamwe kubaka Afurika nk’igihugu kimwe ‘intego yacu ikaba gukunda umuririmo wo wonyine uzahashya ubukene’.

Avuga ko abatuye Afurika bakeneye umugabane utarangwaho imyiryane n’intambara hagati y’abana bawo, ahubwo ubumuntu bukaba ikirangantego cy’umunyafurika.

Ati "Afurika nk’Igihugu kimwe, izatugeza k’ubwigenge busesuye, k’ukwishyira ukizana n’ubwisanzure bya buri wese, k’uburinganire bw’umugore n’umugabo no kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu."

"Nidushyira hamwe nta kizatubuza kugira uruhare mu bikorwa byose kuri iyi si kuko nituvuga rumwe, tukunga ubumwe tuzabahiga."

Uyu muhanzi avuga ko igihe kigeze kugira ngo urusobe rugize abanyafurika, rushyire mu bikorwa inzozi zibanze mu buzima bwabo ari zo kurema ‘Afurika nk’Igihugu’.

Ko Abanyafurika ari bo bonyine bagomba kuba nyambere mu gutuma Afurika yunga ubumwe, kandi ko babishatse babigeraho. Yavuze ko ‘ukwishyira hamwe nikwo kwonyine kuzatuma tugira Afurika, ikomeye, yubashywe, ifite ingufu yigenga koko’.

Umuryango wunze Ubumwe bw’Afurika, muri gahunda na politiki zawo zo guteza imbere umuco na siporo, uhamya ko umuco, ufite uruhare runini mu gukangurira, gusobanurira no kwumvisha abanyafurika inyungu ziri mu kugira imyumvire imwe yo kwunga ubumwe.

We avuga ko Abanyafurika nibunga ubumwe, Afurika izagendera ku muco w’intarumikwa bahuriyeho maze, bahere aho, bafatanye imigabo n’imigambi bazaba basangiye.

Yavuze ko ibi bizashoboka ari ‘uko tugarutse ku muco n’imyimvure nyafurika twahoranye nk’abari bashyize hamwe nk’uko byahoze kera ‘abavuye ikantarange bataradukatira imipaka yadutanyije’.

Umuhanzi Alain Muku yasohoye indirimbo nshya yise 'United Africa', aho asaba abanyafurika kuvuga rumwe

Inkuru bifitanye isano: Umuco, inkingi ikomeye Alain Muku abona yagira Afurika nk'igihugu kimwe

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UNITED AFRICA' Y'UMUHANZI ALAIN MUKU

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND