RFL
Kigali

Umuhanzikazi w’icyamamare Jordin Sparks yatangaje ko mu Rwanda ari ho hantu akunda kurusha ahandi ku Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/12/2020 14:25
1


Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Jordin Sparks, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekanye amarangamutima ye ku Rwanda aho yashimangiye ko mu Rwanda ari ahantu heza akunda kurusha ahandi ku isi yose.



Ni mu gihe muri Afurika hari ubukangurambaga bwiswe “EndangeredRangers“, mu bikorwa bwo kurengera no gukusanya inkunga ifasha ibinyabuzima cyane cyane inyamaswa zo muri Pariki n’abakozi bazo. Bamwe mu bari inyuma y'ubu bukangurambaga, baherutse gukoresha urubuga rwa Twitter bagarazaga uruhare rw’umugore mu kubungabunga ibinyabuzima no gukusanya inkunga yafasha inyamaswa, maze bagaragaza ko Jordin Sparks nawe yagize uruhare muri iki gikorwa agatanga umusanzu wo kuririmba.

Jordin Sparks Releases New Song 'Unknown' - Rated R&B

Jordin Sparks yatangaje ko mu Rwanda ari ho hantu akunda cyane ku Isi

Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere mu Rwanda, RDB, mu butumwa cyanyujije kuri Twitter cyerekanye ko abanyarwandakazi bihuje na Endangered Rangers mu kubungabunga ibidukikije mu gukorwa cyabaye hakoreshejwe murandasi mu gukusanya inkunga yo gushyigikira abashinzwe parike muri Afurika.


Nyuma y’ubu butumwa bwa RDB, umuhanzikazi, Jordin Sparks yahise agaragaza ko u Rwanda ari igihugu akunda ku isi, agira ati; “U Rwanda niho hantu nkunda ku isi”. Kuri ubu butumwa hari uwamusabye kuza i Kigali kuhakorera igitaramo.

Uwitwa 'Ericus' yagize ati: “Muraho Jordin! Ntidushobora gutegereza kukubona kuri stage hano muri Kigali / Rwanda kandi tuguhaye ikaze mu misozi igihumbi, igihugu cy'amahoro, umutekano, igihugu gicyeye, ibiryo byiza n’ibintu byinshi bitandukanye !!!”. Jordin Sparks ku musubiza yavuze ko akunda cyane ibiryo byo mu Rwanda.


Jordin Sparks, ni umuririmbyi ufite imyaka 30 y’amavuko, yavukiye muri Arizona muri Leta zunze ubumwe za Amerika, afite amateka nk’umuhanzikazi w’ikirangirire. Indirimbo ye, 'No Air', yakoranye na Chris Brown, iri mu ndirimbo yagurishijwe cyane aho yacuruje kopi zirenga miliyoni eshatu muri Amerika. Iyi ndirimbo kandi yatsindiye igihembo cye cya mbere cya Grammy Award.


EndangeredRangers, bagaragaje Jordin Sparks

Jordin Sparks, aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2011, aho yari aje mu gikorwa cyo gusura Ingagi, icyo gihe uyu muhanzikazi yarishimye ubwo yasangaga mu Rwanda indirimbo ze zizwi n'Abanyarwanda.

Why Jordin Sparks wants more people to talk about sickle cell disease | NIH MedlinePlus Magazine

Jordin Sparks afite amateka maremare muri muzika y'Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkusi Beautecian cloudz image1 year ago
    Nikundira Jordan Sparks' simile!





Inyarwanda BACKGROUND