RFL
Kigali

Niba mukundana bya nyabyo mwirinde ibi bibazo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/12/2020 11:59
0


N'ubwo ari ibisanzwe ko mu rukundo abantu bagira ibibazo bahura nabyo, byinshi muri byo biba byoroshye ko byakemurwa mu mahoro masa, mu gihe umwe mu bakundana yemeye kubiganiraho byimbitse n’uwo bakundana kandi akaba yiteguye gufata iya mbere mu gukemura ayo makimbirane.



Rimwe na rimwe, hari ibibazo biba bikomeye cyane kandi bikaba byafata igihe kitari gito kugira bikemuke, kandi kenshi ibibazo bikomeye nk'ibyo usanga ari bimwe byatewe n'aho urukundo rushingiye cyane. Hano hari ibibazo 10 buri bantu bakundana bakwiye kwirinda mu rukundo rwabo:

1.ICYIZERE

Urukundo rushingira cyane ku kuba umwe aba yizeye undi. Icyizere rero nicyo gifata umwanya munini mu bikorwa mugirana n’umukunzi wawe, akaba aricyo gituma agukunda kandi akaba yizeye ko nawe umukunda, iyi niyo mpamvu uba ugomba gukora ibishoboka ngo udatuma umukunzi wawe agutakariza icyizere agufitiye. Ariko rimwe na rimwe hari ubwo abantu bakururwa n’umubiri, ibi bigatuma birengegiza gutekereza ku ngaruka bizateza bagakora ibikorwa bituma abakunzi babo babatakariza icyizere bari babafitiye.

2.GUFATA NABI

Gufata umukunzi nabi ni ikibazo kitoroshye. Nubwo ukutizerana kenshi bikemuka vuba mu rukundo, ariko gufata nabi ndetse no kudaha agaciro umukunzi byo bishyira urukuta hagati y’abakundana bikaba byagorana cyane kongera gusubiza urukundo rwanyu mu buryo bwiza mu gihe iki kibazo cyajemo. Kudaha umukunzi agaciro, ntibituma agutakariza icyizere gusa, ahubwo ni n’uburozi bukomeye bushobora gutuma umukunzi wawe ataguha agaciro nawe.

3.ISHYARI

Ni ibisanzwe ko umuntu afuha mu gihe umukunzi we arebye undi muntu bari mu kigero kimwe kandi akaba abona ari kumukurura cyane. Gusa mu rukundo rwiza kandi rw’abizerana, haba hagomba kubamo ko nta kibazo ko uwo mukundana yagira izindi nshuti nziza mu buzima.

4.KUTAGANIRA

Hashobora kuvuka ibibazo bikomeye mu gihe abakundana bataganira neza. Ikibazo kibonetse biba ari ngombwa ko abakundana bahangana nacyo hakiri kare kandi bakoresheje ukutabeshya ndetse n’ibiganiro birambuye.

5.KUDAHANA IGIHE

Ni ngombwa ko abakundana bagira ibihe byiza bari kumwe. Iyo umwe aha agaciro cyane akazi, akava ku kazi ajya mu mikino, ntahe umwanya na muto urukundo ndetse n’umukunzi we, ibi bizaba bimeze nko kuba nyamwigendaho. Bizaba bibi cyane mu gihe bibayeho, bizaha uwo mukundana ishusho ko utakitaye ku rukundo kandi ko utamukunze.

6. KUBESHYA

Kubeshya bishobora kuvamo ikibazo gikomeye cyane hagati y’abakundana. Umukunzi wawe ushobora kumubona amara igihe kirekire hamwe n’indi nshuti cyangwa se n’undi muntu ku kazi. Ashobora kwanga kugira icyo akubwira kuri ibyo, byaba bibi kurushaho, akakubeshya. Uku kutaba inyangamugayo ngo avugishe ukuri, bishobora kuba ikibazo gikomeye cyane mu rukundo gishobora no gushyirano iherezo.

7.KWIRENGAGIZA IBIBAZO

Ibibazo umuntu aba agomba guhangana nabyo akabikemura aho kutabiha agaciro ngo bizarangira. Ukutumvikana hagati y’abantu bakundana ni ibisanzwe, ariko byakemuka mu buryo bw’abantu bakuru, atari ukubitaruka.

8. KUDAKORA IMIBONANO MPUZABITSINA

Ukudahuza ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa mu gihe umwe adashimisha undi uko abikeneye byaba ikibazo gikomeye cyane. Hashobora kuba impamvu nyinshi zihishe inyuma yabyo hagati yanyu babiri mukundana. Kubiganiraho neza kandi mugakoresha ukuri ni kimwe mu byazana ibisubizo kuri iki kibazo.

9. AMAFARANGA

Tubayeho ubuzima bukenera amafaranga. Nta kintu na kimwe wakora udafite amafaranga ndetse n’imishinga yanyu ishobora gusubira inyuma cyane. Abakundana bafite ikibazo kijyanye n’amafaranga yaba ayo bakoresha mu mishinga, iki ntigikwiye kuba ikibazo cyabatanya. Kwegera umuntu wize icungamari, ashobora kubagira inama yakemura iki kibazo byihuse.

10. UMURYANGO

Umukunzi wawe mu gihe atabanye neza n’ababyeyi bawe, nk’igihe batamwishimiye, iki ni ikibazo mu rukundo rwanyu. Gusa benshi bashobora kwibwira ko gukundana kwa babiri ari byo bikenewe gusa, ariko n’imiryango biba biri ingenzi cyane ko iba yumvikana. Mu gihe hari iki kibazo, ni ngombwa kwegera abandI mu miryango bakaganirira hamwe n'uko ababyeyi bakabyumva neza.

Src:www.plurielles.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND