Kigali

Congo yagaruye umutoza wayihaye CHAN 2016 mbere yo kwerekeza muri iyi mikino izabera muri Cameroun

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/12/2020 20:34
0

Nyuma y'umwaka atandukanye n'ikipe y'igihugu cya DR Congo, Leopards Florent Ibenge Ikwange yongeye kugirwa umutoza mukuru mbere y'uko iyi ikipe yerekeza muri Cameroun mu mikino ya CHAN 2021.



Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri iki gihugu FECOFA, Florent Ibenge angomba kuzungirizwa n'abandi bagabo barimo abo bakoranye mbere. Ibenge yatwaye igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN mu 2016, ndetse akaba agiye kuyobora iyi kipe ya Congo igiye kwitabira iyi mikino ku nshuro yayo ya 6.


Florent Ibenge yahesheje Congo CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda

Florent Ibenge asanzwe ari umutoza mukuru wa V.Club ndetse akazungirizwa na Pamphile Mihayo n'umutoza w'abazamu Eugene Bulayima. Umukino ufungura DR Congo izanika, uzaba tariki 16, Mutarama 2021 ikazaba iherereye mu itsinda rya B iri kumwe na Niger Libya ndetse na Congo baturanye. Iyi mikino ya CHAN, DR Congo irayimenyereye kuko imaze kuyitwara inshuro zigera kuri 2 harimo inshuro ya mbere bagitwaye mu 2009 ndetse n'inshuro ya kabiri  bagitwariye mu Rwanda mu mwaka wa 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND