RFL
Kigali

Dj Zizou yasohoye ‘Bikurimo’ yakoranye na King James ateguza gusubiramo izabanje-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2020 16:25
1


Producer Dj Zizou yasohoye ‘Video Lyrics’ y’indirimbo ye nshya yise ‘Bikurimo’ yakoranye n’umuhanzi Ruhumuriza James [King James], avuga ko zimwe mu ndirimbo yagiye ahurizamo abahanzi ateganya kuzisubiramo ibizwi nka ‘Remix’.



Indirimbo ‘Bikurimo’ yabaye iya kane kuri Mixtape yitwa ‘5/5 Experience’ ya Dj Zizou, aho ije ukurikira izirimo ‘Karibu Nyumbani’ yahurijemo Bruce Melodie, Uncle Austin, Amalon n’umuraperi Riderman, 'Ibanga' yakoranye na Muneza Christopher n'izindi.

‘Bikurimo’ yasohotse uyu munsi izakurikirwa n’indirimbo zirindwi nazo zizajya kuri iyi mixtape, ndetse Dj Zizou arateganya gushyiraho izindi ebyiri z’inyongezo ‘Bonus Track’

Dj Zizou yabwiye INYARWANDA, ko gukorana na King James ku mushinga w’iyi ndirimbo ‘Bikurimo’ byaturutse ku gitekerezo cy’indirimbo y’urukundo yashakaga gukora.

Ati “Gukorana na King James ni ukubera igitekerezo cy’indirimbo nashakaga gukora uko igomba kuba imeze kandi numva ari we bihura neza cyane.”

Producer Zizou yanavuze ko yatangiye gutekereza uko yakora ‘Remix’ ya zimwe mu ndirimbo ze yagiye ahurizamo abahanzi mu bihe bitandukanye zirimo nka ‘Bagupfusha ubusa’, ‘Fata Fat’ n’izindi nyinshi.

Kuwa 30 Nzeri 2019 nibwo Zizou Al Pacino yatangaje ko ari gukora ku mushinga wa ‘mixtape’ ye yise ‘5/5 Experience’. Mu bihe bitandukanye Zizou al Pacino yagiye ahuriza abahanzi nyarwanda mu ndirimbo zagize umuriri mu bafana.

Mu 2012 yasohoye indirimbo "Arambona Agaseka" yumvikanamo ijwi rya Oda Paccy, Kamichi ubarizwa muri Amerika, Fireman, Danny Nanone n’abandi.

Muri uyu mwaka kandi yasohoye indirimbo “Bagupfusha ubusa” yahurijemo Urban Boys, AmaG the Black, Priscillah, Fireman, King James na Uncle Austin.

Ku wa 21 Nyakanga 2014 yasohoye indirimbo "Fata Fata" irimo abahanzi bari bagezweho muri icyo gihe n’ubu. Yaririmbye umuraperi Jay Polly, Uncle Austin, Teta Diana ndetse n’itsinda rya Urban Boys [Icyo gihe Safi Madiba yari akibarizwamo].

Mu 2019 kandi yasohoye indirimbo “Niko Nabaye” irimo umuhanzi King James, Urban Boys, umuraperi Riderman, Uncle Austin n’abandi.

Ku wa 10 Ukuboza 2018, yasohoye indirimbo “Wimfatanya n’Isi” yaririmbyemo King James, Social Mula, Ziggy 55, Uncle Austin na Diplomate.

Dj Zizou yasohoye indirimbo nshya kuri 'mixtape' yise '5/5 Experience' yakoranye na King James, atangaza ko zimwe mu zabanje agiye kuzikorera 'Remix'

King James yaririmbye mu ndirimbo y'urukundo 'Bikurimo' ya Dj Zizou bakoranye igihe kinini

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BIKURIMO' YA ZIZOU ALPACINO NA KING JAMES

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Justin uwizeyimana3 years ago
    Basaza iyongoma yanyu irimukazi 2





Inyarwanda BACKGROUND