RFL
Kigali

Yvanny Mpano yasohoye indirimbo nshya yise 'Diama'

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:15/12/2020 16:35
0


Umuhanzi Yvanny Mpano uri mu batanga icyizere, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Diama’, ni nyuma y'iminsi micye agaragaye ku rutonde rwacu rw'abahanzi bize umuziki ku Nyundo batanga icyizere mu muziki nyarwanda w'ejo hazaza.



Iyi ndirimbo ye nshya yise 'Diama', amajwi yayo yakozwe na Bob Pro umwe mu ba Producers bari gukora ibikorwa biremereye mu muziki muri uyu mwaka wa 2020. Yves cyangwa Yvanny yatangarije inyaRwanda.com ko yaje mu muziki bimugoye ndetse ko hari byinshi yigomwe kugira ngo awukore bigere aha.

Avuga ko nta gahunda afite yo kuzasubira inyuma n'ubwo byamusaba imbaraga nyinshi yiteguye kuzabiharanira. N'ubwo atatangaje igihe amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya azasohokera, yavuze ko atari kera nk'uko yabitangarije inyaRwanda.com.


Yvanny Mpano aherutse kubwira InyaRwanda.com urugendo rwe mu muziki, ati "Nabaye umuhanzi wo mu byiciro bibiri cyane ko nakoze umuziki mbere y’uko njya kwiga ku Nyundo, ndabyibuka 2011-2013 ni bwo nagiye guhatana nshaka kujya kwiga umuziki ariko nari mfite indirimbo eshatu. Mu 2014 nibwo nagiye kwiga ndangiza mu 2017, nize kuririmba.”

Akirangiza amashuri yisumbuye ntabwo yatekereje kujya kwiga muri kaminuza ahubwo yatekereje ikintu yakora kikajya kimuha amafaranga yo gushora mu muziki. Ati “Nakoraga akazi ko kwakira abantu, nakoze aka kazi imyaka itatu. Amafaranga nakuraga hariya niyo nashoraga mu muziki kandi nanahembwaga make ariko nkakora icyo nakwita kubiba, nkavuga nti hari umunsi aya mafaranga azagaruka.”


Reba Hano indirimbo nshya 'Diama' ya Yvanny Mpano









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND