RFL
Kigali

Umuhanzikazi Ganzo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Karumuna kanjye’ yagiriwe icyizere n’Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2020 14:03
0


Maryse Bonhomme Gwiza wamenyekanye mu muziki ku izina rya Ganzo, ni umwe mu bagiriwe icyizere bagirwa abayobozi n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu Ijoro ry’uyu wa kane tariki 14 Ukuboza 2020, iyobowe na Perezida Paul Kagame.



Maryse B. Gwiza [Ganzo] wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Karumuna kanjye’ yagizwe Umuyobozi Ushinzwe guhuza imikoranire y’ibijyanye n’ikoranabuhanga [Digitization Analyst] mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA.

Indirimbo ye yise ‘Karumuna kanjye’ yatumye amenyekana, yayisohoye ku wa 13 Nzeri 2011. Yamuhaye igikundiro cyihariye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye, icurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye karahava.

Ganzo, ni umuhanzikazi watangiye kwigaragaza cyane mu myaka ya 2009 na 2010, ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi bwa Mudasobwa, Computer Science.

Yashyize ku ruhande iby’umuziki we nyuma yo kwibaruka imfura ye, ariko yasize asohoye indirimbo zirimo ‘Wowe’, ‘Ubuntu’, ‘Byakubaho’, ‘Ndagukunda’ n’izindi nyinshi.

Mu 2012, yasohoye indirimbo yise ‘Mama’. Icyo gihe yabwiye INYARWANDA, ko yayanditse afite agahinda kenshi kubera umubyeyi we witabye Imana afite imyaka 8 y’amavuko gusa. Icyo gihe yari yujuje imyaka 24 y’amavuko.

Ganzo ni umuhanzikazi wari ufite ijwi riremereye rimeze nk’irisaraye. Yaririmbye mu bitaramo bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda. Ndetse afite indirimbo yakoranye n’itsinda rya Trezzor itarigeze isohoka.


Umuhanzikazi Maryse Bonhomme Gwiza [Ganzo] yagizwe ushinzwe guhuza imikoranire y'ikoranabuhanga mu kigo, RISA

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KARUMUNA KANJYE' YA GANZO WAGIZWE UMUYOBOZI MU KIGO, RISA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND