RFL
Kigali

Menya ibintu 11 byagufasha kwakira ko wabenzwe n'uwo wakundaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/12/2020 17:11
3


Urukundo rubera benshi ikibazo gikomeye iyo usanze uwo wakundaga ndetse mwemeranije kuzagumana mu munyenga warwo iteka akwanze. Nk'uko abantu badateye kimwe ni nako batabyakira kimwe. Abenshi birabagora cyane ku buryo bukomeye.



Aha wakwibaza niba icyemezo cya mbere umuntu akwiye gufata ari ukwiheba, cyangwa se kwiyahura nk’uko bamwe babigenza. Dore rero bimwe mu byo wakwifashisha kugira ngo wibagirwe uwaguhemukiye bityo ubuzima bukomeze:

1.Kurira

Ushobora kuba warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima. Irinde rero gufata ayo marira kuko ari intambwe ya mbere yagufasha kwibagirwa ibyabaye.

2. Shaka ibyo uhugiramo

Igihe cyahise kiragoye, cyane cyane iyo watandukanye n’umukunzi. Niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe.

3.  Kumukura mu bantu wafataga nk’ab’ingenzi

Ibi ntibisobanura ko nta kintu yakumariye cyangwa se na nyuma yo gutandukana atakikumarira, ahubwo bituma wumva ko nyuma ye haboneka abandi bakomeye kandi bashoboye kumurusha. Kuko niba hari ibyo wamwitabazagamo bigukomereye, uba utazongera kuko aba afite undi agomba kwitaho. Iyo umukuye mu bantu bawe b’ingenzi rero bigufasha kuba wamwibagirwa.

4. Gutembera

Gutembera ndetse no kwishimisha, kutigunga na byo biri mu byagufasha. Niba mwarajyaga mukunda kuba kumwe, aha ugomba gukora ku buryo ahantu mwahuriraga uhibagirwa hanyuma ugashaka ahandi heza kandi hakunyuze uzajya usohokera cyangwa se utemberera.

5. Gukora cyane cyangwa se kugira ibiguhuza

Guha umuntu igihe ni uko uba umukunda. Igihe rero mutagikundana biba byiza iyo ushatse ikintu kikwibagiza umwanya mwasohokanaga, mwamaraga muganira ndetse n’ibindi bihe byose bitandukanye mwagiranaga, kuba wahora ufite umurimo uhugiyeho rero bituma utabona umwanya wo gutekereza ku bindi uretse akazi kawe maze wanakarangiza ugashaka ibindi uhugiraho.

6. Kwibuka ibyo wihanganiraga ubwo mwakundanaga

Ingeso zitagushimishaga kuri we nko kwikunda ndetse n’ibindi bintu mutumvikanagaho bishobora gutuma wumva ko n’ubundi hari kuzagera igihe ntimubashe kwihanganirana. Ni byiza rero gusubiza amaso inyuma ukareba uko umukunzi wawe yitwaraga.

7. Kubwira abandi ko mwatandukanye

Kwihererana ko watandukanye n’umukunzi wawe bishobora kuguturitsa umutima. Aha rero kubibwira abandi ndetse ukabiganiraho cyane mu bari bazi ko mukundana biragufasha kuko bituma batazajya bamukuganirizaho ndetse bikanagufasha kujya ubanyomoza mu gihe batangiye kumukuganirizaho kugira ngo bitaba byanabuza abashakaga kuza kukwikundira kuza. Ugomba kubwira abantu ko nta gahunda mugifitanye.

8. Kudahubuka

Mu gutandukana n’umukunzi wawe haza abasore cyangwa se abakobwa benshi, yemwe na bamwe wari waranze. Aha rero ngo ugomba kwitonda kuko akenshi aba baba bazanywe no kugukina ku mubyimba kuko uba warabanze nawe ukaba wanzwe. Ibi ntabwo bivuga ko uba wiyimye amahirwe yo gukundwa, ahubwo ni uko uba ugomba kwitonda kuko abaza bose haba harimo n’abakuryarya.

9. Kwibagirwa ibya cyera

Niba utandukanye n’umukunzi, ibyo ari byo byose hari byinshi muba mwarasezeranye. Ni igihe cyo kubyibagirwa ukabisiba mu mutwe wawe. Ibagirwa ibyo byahise kugira ngo utangire gutekereza ku bizaza.

10. Tangira bundi bushya

Nyuma yo kunyura muri izi nzira zose, ukeneye kongera kugira inshuti kuko ukeneye gukira, ugashaka umuntu wo kukwibagiza ibyabaye. Kwibagirwa ibyakubayeho biragoye cyane kuko ntibyoroshye gutekereza ku mukunzi wawe mwatandukanye ndetse n’ibihe mwagiranye. Ibyo byose rero biri hejuru bishobora kugusfasha.

11. Kwishimisha uko ushoboye

Ibi bivuze ko niba hari icyo wiyimaga ku bwo kurengera imibanire yanyu, ntibyakubuza gufata izindi ngamba ngo ube wakwiyitaho kurushaho ugura nk’imyenda mishya, usokoza imisatsi niba uyifite ndetse no kuba wagura amaParfums meza bityo bishobora kumutera kukwibazaho atangire no kwicuza kugeza n'aho ashaka kukugarukira kuko abakubona na bo bajya bamubwira ukuntu usigaye ucyeye.

Ubaye waranzwe rero ugomba kumenya ko ubuzima bwawe bugomba gukomeza kabone n’ubwo wakwangwa bwa jana, icyemezo ntikigomba kuba kwiyanga. Ugomba kubyibagirwa, ukiyitaho ndetse kurusha uko usanzwe ubikora, bityo ntazatinda kubona ko yibeshye kandi ugomba no kuzirikana ko ashobora kuba atari we wari waragenewe.

Src:www.plurielles.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ibrahim3 years ago
    Thanks kunama zanyu
  • Meshach7 months ago
    Nonese aramutse yarakoze ivyo abigukorera ariko nyuma yo kubona ivyo bigatuma utabasha kwihanganira bimwe murivyo?
  • NIZEYIMANA Olivier1 week ago
    Kbx ibibyox ndumva bimpfashije ndabashimiye cyane





Inyarwanda BACKGROUND