RFL
Kigali

Dore ibyo abagore bubatse bakwiye kwigira ku ndaya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/12/2020 14:29
0


N’ubwo uburaya abantu benshi babufata nk’ikintu kigayitse ariko hari amabanga aba bakobwa bicuruza bagira mu rwego rwo kureshya abagabo umugore yabigiraho nawe akaba yabasha gushimisha no kwegukana umutima w’umugabo we.



Iyi nkuru ntigamije kwamamaza cyangwa gushimagiza indaya ahubwo ikigamijwe ni ugufasha abagore bafite abagabo babo batwawe n’indaya, abandi bagore cyangwa inkumi z’ubu. Igamije kandi gufasha abagore kumenya no kwibuka inshingano zabo ndetse no kumenya amayeri abakobwa bigurisha (Indaya) bakoresha mu rwego rwo kurinda bataribwa.

Hari abagore bahora bahangayitse ngo indaya cyangwa abandi bagore/abakobwa bakiri bato babatwaye abagabo. Niba ushaka gutsinda ikipe muhanganye, kumenya amayeri n’uburyo ikina ni ryo banga rikomeye. Nasomyemo amabanga indaya zifashisha nsanga hari icyo yafasha abagore b’abanyarwandakazi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Dore amabanga indaya zigira kandi yavamo amasomo kuri benshi:

1.Kumenya imiterere y’abagabo:

Iri ni ibanga rya mbere indaya zikoresha mu gukurura no kureshya abagabo. Umugabo aho ava akagera, ikigero cyose yaba arimo akunda igitsina gore. Keretse iyo afite ubundi burwayi. N'ubwo ubana n’umugabo wawe, ushobora kuba utarafashe umwanya ngo wige imiterere ye. Iyo umaze kumenya uko ateye, imitekerereze, imikorere y’umubiri we, umenya n’uko umwifataho. 

Abagabo bakunda kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kenshi ugereranyije n’abagore. Kumutera umugongo buri joro cyangwa kenshi gashoboka uba ukora amakosa ahambaye. Kumusanganiza ibibazo agikandagiza ikirenge mu rugo uba uhamwangisha, kugira agakungu n’abagore bagushuka ni ikosa ukora n’izindi ngeso abagabo banga nk'uko twazibagegejeho mu nkuru zatambutse.

2. Kumenya imyenda yabugenewe:

Iyo burya bari mu rugo baba batandukanye cyane n’uko ubabona ku muhanda. Imyambarire yo mu rugo iba idashamaje ariko iyo bagiye mu kazi usanga biyitaho ku buryo buhagije cyane. Umugore ufite umugabo nawe byamufasha. Niba ugiye ku kazi kawe ka buri munsi ambara imyenda igendanye n’akazi kawe. Nugera mu rugo uhindure imyambaro wambare ku buryo ureshya umugabo wawe nta tegeko ribiguhanira.

Abagore benshi bambara nk’indaya batabizi

Ugasanga mu gihe agiye mu kazi nibwo aroshyemo imyenda ireshya ndetse ikurura abagabo rimwe na rimwe impenure. Yagera mu rugo ya myenda akayishyira ku ruhande. Nyamara cyari igihe cyo kureshya no gukurura umugabo we aho kwirirwa avana hasi abagabo/abasore b’abandi. Kwiyitaho rero igihe ugiye kujya ahandi hantu hatari mu rugo ariko wagera mu rugo ntumenye ko ugomba no kureshya umugabo wawe ni ikosa. Yego mwarashakanye ariko aracyakeneye kubona ubwiza bwa kera bwamuteye kuguhitamo mu bandi. Irinde inarashyikiriye/narugezemo. Kuba mubana, niwo mwanya mwiza wabonye wo kwiyitaho no kumwereka ko yashatse kandi yahisemo neza.

3. Isuku:

Indaya zigira isuku yo mu rwego rwo hejuru. Zikunda kwita cyane ku isuku yo ku mubiri. Kwitera ibirungo (Maquillage) bituma basa na bike, kuko bazi ko abagabo babikunda. Bakunda umugore ugaragara neza, usa neza. Ahandi bibanda ni ku isuku yo mu nzu. Kwirinda icyumba kirimo akajagari, harimo umwanda cyangwa hadateye umubavu uhumura neza. Mugore mwiza, ite ku isuku y’icyumba cyawe umugabo wawe arusheho kuhishimira buri munsi.

4. Gusasa neza

Ni abagore bake bita ku gusasa neza. Gusasa neza kandi ku buryo buhinduka nabyo bituma umugabo yumva anyuzwe. Uzasasa amashuka amwe ku buryo bumwe, umwaka ushire undi utahe, wumva ko biguhesha amanota? Iteka umugabo iyo asanze ibintu byahindutse biramushimisha bikongera n’urukundo mufitanye. Gusasa neza bijyana no gushyira imitako inyuranye mu nzu, mu cyumba. Byaba byiza ushatse itapi yo gushyira mu cyumba. Iri naryo ni ibanga indaya zikoresha. Mu gihe cyo gutera akabariro, niba mufite itapi nziza, mwayifashisha aho guhora mwihera akabyizi ku gitanda gusa. Ibintu bigahora ari bishya.

5.Irushanwa

Umugabo mwarashakanye ariko baca umugani ngo 'umugabo ni umwana w’undi'. N’ubwo mwashakanye uracyari mu irushanwa n’abandi bagore batagira abagabo cyangwa babafite, abakobwa bashinyitse amenyo hanze aha bose bashaka kwegukana umugabo wawe. Ikizabigufasha ni ukumufata neza ku buryo badashobora kugeza ku rugero ubikora. Amahirwe ufite mugirana igihe kinini. 

Aho yirirwa ntimuba muri kumwe, ibigeragezo anyuramo ntubizi ntushinzwe no kubimenya. Ikikureba ni ugukomeza irushanwa. N’ubwo uri umugore mwiza wifuzwa na benshi, ibikorwa ukorera umugabo nibyo bituma amenya agaciro n’ubwo bwiza bwawe. Indaya iteka iyo zihuye n’umugabo zikoresha uburyo bwose bushoboka ntihazigere undi mugore atekereza. Zikoresha ibikorwa. Kora ibishoboka umugabo wawe abe ari wowe uhora mu bitekerezo bye.

6. Gutera akabariro

Ikintu cya mbere ku bashakanye ni akabariro, iyo umugore atitwaye neza mu buriri niho bivamo ko umugabo we ajya mu ndaya. Indaya icyo zirusha abandi bagore nI uko iyo bigeze mu buriri baba bafite amayeri menshi ndetse n'uburyo batwara mo umugabo. Abagore nabo bagakwiye kugerageza bagahora ari bashya mu buriri, bakamenya amagambo babwira abagabo babo mu gihe bari gutera akabariro, bakanamenya ko nabo bajya bafata iya mbere mu kunezeza umugabo mu gikorwa kuko si abagabo bireba gusa.

www.lifehack.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND