Ikipe ya Arsenal imaze iminsi mu bihe bitari byiza by'umwihariko muri iyi shampiyona ya 2020/21 dore ko ubu iri ku mwanya wa 15 n'amanota 13 mu mikino 12 imaze gukina.
Umuyobozi wa Tekenike mu ikipe ya Arsenal, Edu Gaspar atangaza ko n'ubwo ikipe iri mu bihe bibi, ndetse n'umutoza akaba ari ku gitutu, ntabwo byahindura ko ikipe iri mu bihe byiza. Yagize ati "Ukurikije uko ikipe yashoje shampiyona ya 2019/20 ndetse n'uko yatangiye iy'uyu mwaka, twavuga ko nta cyahindutse muri byose".
"Kuva
Mikel Arteta yagera hano dusa n'aho dukora ibintu bimwe, Arteta ari gukora akazi
gakomeye kandi ari kugakora neza cyane abakinnyi baramwizeye ubuyobozi
buranyuzwe, buri wese hano yishimiye ibiri kuba ndetse tunashaka ko byaba byiza
kurushaho. Ndabizi hano kuba wavuga ko baduha umwanya uhagije ntabwo byakumvikana
neza kuko abantu benshi barabivuze cyane. Gusa kuva twagera aha twahinduye
byinshi cyane ubu rero ni cyo gihe ngo bitange umusaruro."
Arteta kuva yagera muri Arsenal, hakomeje kwibazwa umusaruro we
Edu
abajijwe ku kigero bashyigikiye ho umutoza, yatangaje ko niba ikipe icyeneye
kugira ubuzima bushikamye, igomba kwihanganira umutoza. Yagize ati "Ntago
ikibazo kiri kuri Edu, ntabwo kiri kuri Arteta, ikibazo kiri ku kudahama hamwe
no gushikama kwa Arsenal, gusa kuri ubu ni cyo gihe ngo dutuze kandi tube ikipe
ifite umuyoboro haba mu kibuga ndetse hanze yacyo ni yo mpamvu tugomba
gushyigikira umutoza wacu tukareba ko yatugeza kuri byinshi".
Abajijwe
kandi ku cyo biteguye gukora ku isoko ryo muri Mutarama, Edu yavuze nta mpamvu
yabyo. Yagize ati "Icyo ni ikibazo cyiza, nshobora kwibaza nti kubera iki?
Turi hano ngo dukemure ibibazo, dufite ikipe, dufite abakinnyi, dufite umutoza,
ye we dufite n'ubuyobozi kandi buri umwe arahari ngo agire icyo ahindura ntabwo
numva rero imbaraga zizava hanze hari icyo zahindura mu ikipe kuko igisubizo
kiri hagati yacu".
Umukino
wa shampiyona uheruka, ikipe ya Arsenal yatsinzwe igitego 1-0 n'ikipe ya
Burnley ndetse inahabwa ikarita itukura binakomeje kwibazwaho ku kibazo
cy'imyitwarire.
TANGA IGITECYEREZO