RFL
Kigali

Babitangiye bafite amezi 4: Ubuzima butangaje bw’impanga zifite umwaka umwe zamamaye mu kumurika imideri-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/12/2020 12:10
0


Aba bana b’abakobwa bafite umwaka umwe umubyeyi wabo yatangaje uko impano bafite yo kumurika imideri imaze kubagira ibyamamare ku buryo bushimishije.



Olianna na Olivia bahawe akabyiniriro kari mu rurimi rw’icyongereza “The Unidentical Dua” bakomoka muri Nigeria. Iri ni naryo zina bakoresha kuri konte yabo ya Instagram ikurikiranwa n’abasaga ibihumbi ijana na mirongo itandatu. Iyi konte yabo igaragaraho amafoto bamurika imideri kuva bakiri bato bambaye pampegisi (pampex) kugeza magingo aya.


Olianna na Olivia babaye ibyamamare bakiri bato

Igaragaraho kandi n’andi mafoto bari kumwe n’abandi bavandimwe babo ndetse n’ababyeyi babo. Mu mafoto ndetse n’amashusho biyerekana mu myambaro itandukanye yaba imigufi, imiremire, iya kinya-Africa ku buryo mu magambo make umuntu yavuga ko berekana uburyo ubwo aribwo bwose umwana w’umukobwa ashobora kurimba cyangwa se kwambara akaberwa.

Abatari bake bemeza ko ubwiza bw’umugore bugaragarira ku musatsi. Uko biyerekana mu mafoto ahanini umusatsi bawujyanisha n’uko bambaye bagashyiramo ibiwufata bimeze nk’indabyo (imibano) bijyanye n’ibyo bambaye n’ubundi buryo bwinshi.

Umubyeyi wabo Adetutu Daramola yavuze ko aba bana batangiye kwerekana imideri bakiri bato. Ati "Babitangiye bafite imyaka ine”. Uyu mubyeyi ubusanzwe afite abana batanu barimo n’aba babiri b'impanga bafite umwaka umwe bamaze kwamamara kubera kwerekana imideri.

Bagiye batumirwa mu birori bikomeye byo kwerekana imideri mu bihugu bitandukanye birimo nka Zimbabwe n’ahandi henshi. Ibi ni bimwe mu bitekerezo byashyizwe ku ifoto bashyize ku rukuta rwabo Tariki 31 Ukwakira 2020 nyuma yo gutumirwa muri Zimbabwe kumurika imideri;

Kemi-toriola yagize ati ”Abana bacu bari ku isi yose”. Iamprisca ati ”Abana banjye baratangiye’’. Milindaakindelo01 ati “Biba nta nteguza ibyamamare biri kubikora”. Undi ati ”Aba bana b'abakobwa ni mpuzamahanga”.

Usibye abo mu kigero cyabo bafite benshi babigiraho kurimba kandi badahwema kubereka ko babakunda, bagira n’uruhare rukomeye mu gufasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo. 

Ahanini usanga bifata amashusho bari kubyina indirimbo y’umuhanzi runaka bakayasangiza ababakurikira akarebwa n’abantu batari bake. Ibi bamaze kubikorera abahanzi benshi barimo Wizkid, Pharrell Williams, Joeboy, Mr Eazi, Dj Neptune n’abandi.


 Biyerekana mu myambaro itandukanye


Abatari bake babigiraho kurimba


Nubwo bakiri bato bamaze kuba ibyamamare mu kumurika imideri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND