RFL
Kigali

Ibaruwa yuzuye agahinda umukunzi wa The Ben yamwandikiye mbere y’uko 2020 irangira

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:15/12/2020 11:15
4


Mugisha Benjamin (The Ben) uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no mu Karere, yandikiwe ibaruwa n'umufana we utaranyuzwe cyane n'indirimbo yabagejejeho mu 2020. Uyu mufana utifuje ko amazina ye atangazwa yasabye The Ben ko 2021 yaba umwaka wo kongera kubona indirimbo nziza nk'uko byari bimeze mu 2019 na mbere yaho.



SOMA IBARUWA YANDIKIWE THE BEN MBERE Y'UKO 2020 IRANGIRA

"Muraho neza The Ben! Ndabasuhuje cyane. Ndi umufana wawe wo kuva kera ugitangira umuziki kugeza uyu munsi, nkaba nifuje kunyuza ibaruwa yanjye ku INYARWANDA.COM. Umwaka wa 2020 urabura iminsi ibarirwa ku ntoki ariko mu by'ukuri The Ben nta ndirimbo nziza wahaye abakunzi bawe muri rusange n'ubwo hari izo wagaragayemo ariko nkwandikiye nkwisabira kudufasha gusoza neza umwaka urebe Meddy uko yabigenje natwe utuzirikane.

Nahereye mu 2007 nkurikira ibikorwa byawe bya muzika. Iyo nsubije amaso inyuma nsanga kuva mu 2007 kugeza mu 2019 waraduhaye ibyo watugombaga mu by'ukuri nta cyo tukunenga. Byaradushimishije twebwe abakunzi bawe ubwo wacaga agahigo kari karabuze uwagakuraho utumirwa nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo gisoza umwaka mu 2017 cya East African Party, icyo gihe wafatanyije n’abahanzi b’abanyarwanda mwaduhaye ibyishimo. 

Warongeye werekana ko uri Tiger B ubwo watumirwaga kuririmba muri 'Kwita Izina Gala Dinner' kimwe mu birori byari bihenze kandi byarimo abanyacyubahiro. Kubera ko wari umuhanzi dukunda kandi twakweretse urukundo ruhebuje na we ntiwadutengushye wakomeje kuduha indirimbo nziza. Ibyo turabigushimira. 

Wegereye abahanzi barimo Otile Brown mukorana indirimbo nziza, wanyarukiye muri Nigeria ukorerwa indirimbo n’umwe mu bazitunganya bakomeye witwa Krizbeatz (Suko) nayo yari indirimbo nziza. Mu Ukuboza 2019, Chris Alvin Sunday wamamaye nka Krizbeatz (The drummer boy) wakoze indirimbo 'Pana' ya Tekno yanamufashije kwamamara, indirimbo 'Suko' yagukoreye yaradushimishije n'ubwo nta mashusho waduhaye ntitwamenye impamvu ariko indirimbo twarayishimiye.

Muvandimwe nkunda The Ben urebe indirimbo yawe iheruka yitwa 'Kola' imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 245 yasohotse muri Kanama 2020 nyamara mugenzi wawe mwahoze muri ku rwego rumwe ndetse muranubahana ni byiza cyane Meddy yasohoye 'Carolina' ku ya 10 Ukuboza 2020 none imaze kurebwa n’ibihumbi 350 mu gihe cy’iminsi itanu. 

The Ben rero uyu mwaka wa 2020 biragaragara ko utadutekerejeho cyane twebwe tugukunda ariko tuzahora tugukunda urudacagase ariko rero uracyafite amahirwe ya nyuma nka ya ndirimbo yawe wasohoye mu 2010. Mu 2021 icyo tugusaba nk’abakunzi bawe ariko jye ukwandikiye ndagukunda cyane ndifuza ko waba umwaka wo kongera kubona indirimbo nziza nk'uko byari bimeze mu 2019 na mbere yaho. 

Abakunzi b’umuziki nyarwanda bari biteze ko wakwambutsa umuziki w’u Rwanda ukawugeza ku rwego mpuzamahanga, nta bwo rirarenga uracyafite umwanya wo kubikora ariko mu gihe wareba umuziki ugezweho kandi uri gucuruza noneho ukaba ari wo ukora kuko uri umuhanga. Mu gihe abakunzi ba we bategereje impinduka mu muziki wawe tubaye tugushimiye. Yari umukunzi wawe kuva watangira kuririmba kugeza ubu.

Ugire amahoro muvandimwe nkunda cyane! "


The Ben yasabwe gukora cyane mu mwaka wa 2021

REBA HANO INDIRIMBO 'KOLA' YA THE BEN YASOHOTSE MU 2020


REBA 'CAN'T GET ENOUGH' YA THE BEN FT OTILE BROWN YASOHOTSE MU 2019









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwingeneye meddy3 years ago
    Nibyo gukebura incuti yawe.natwe turagukunda tuba dukeneye ubuayjanama bwawe,umwaka mushya
  • Ishimweyamy 3 years ago
    Nukuri abihindure pe
  • Cokumba waibanda3 years ago
    Theben ndamufanakuvakera ark uyumwaka yaradutengushye ark turacyamutezehobyishi azabikoraturabyizeye kd ajyagerageza abyine bityo atazagendankabotuzibose we love you ben aka tigib
  • d3 years ago
    Tiger B najye ndamwubaha cyane, yakoze indirimbo nyinshi kdi nziza. ark ngewe kuruhande rwanjye indirimbo mperuka yanyemeje ni "Fine girl"nari niteze ibitangaza nyuma yayo, narimfite amatsiko yo kumva ikindi gitangazaa azakurikizaho, ark kugiti cyanjye indirimbo zasohotse nyuma yayo zari Hasi yayo. gusa nubu wakongera ukabikora kbsa. dukeneye umuzingo wundi uzitura, abantu Bari kukwibazaho bakabona ko uri tiger wanyawe. kuko Hari ukuntu 2020 utazituye byanyabyo. ngo uhabye abantu ntavuze hhhhhhhhhh, ark ongera kbsa. but still my Rwandan favorite artist





Inyarwanda BACKGROUND