Kigali

Alexis King, amaraso mashya mu baramyi wasohoye indirimbo ‘Araje’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2020 10:02
1

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mukeshimana Alexis ukoresha izina rya Alexis King mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Araje’, avuga ko ashaka kwamamaza ingoma y’Imana byimazeyo.



Alexis King ni amaraso mashya mu baramyi bo mu Rwanda bafite impano yihariye. Yavutse mu mwaka wa 1987, ni imfura mu bana babiri bose bavukiye mu muryango wa Gikirisitu.

Asanzwe afite indirimbo zirimo ‘Mutima wanjye’, ‘Yesu nshuti yanjye’, ‘Yararenganye’, ‘Akira Ishimwe’ yakoranye na Modeste na Sandrine ndetse na ‘Araje’ yasohoye.

Urugendo rwe rw’umuziki rwatangiye mu 2004, biturutse ku kuba yarakuriye muri korali ya Gikirisitu kandi agasanga ari umuhamagaro we wo kuririmba, yiyemeza kubikora mu buryo bw’umwuga.

Ni urugendo asobanura ko akiri muto, yaniyumvagamo iyi mpano yo kuririmba. Avuga ko yagize inyota yo gutangira guhanga afite imyaka 5 y’amavuko, kuva ubwo umutima we wuzura ishimye atangira gukorera Imana.

Indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Abakristo bo muri iyi minsi’, ivuga ku buzima bw’abakirisito bo muri iyi minsi n’ivugabutumwa ryo kubwiriza abantu ngo bihane ibyaha bahinduke, barangamire ingoma y’Ijuru.

Ni indirimbo avuga ko ituma arushaho kumva ko ivugabutumwa ryiza ryikwiye kugera ku Isi hose, kuko ifite ubutumwa bwiza bwo kubwira abantu gushakisha Imana bigishoboka.

Alexis King yavuze ko yinjiye mu muziki afite intego yo kuvuga ubutumwa bwamamaza Kristo. Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo ye yise ‘Araje’ nk’inkuru mpamo yanditse, ivuga ku masezerano yari yarahawe n’Imana atinda gusohora ‘ariko isaha igeze birasohora’.

Avuga ko bitewe n’umunezero yagize amasezerano yahawe n’Imana amaze gusohora, byamuhaye imbaraga zo gukora indirimbo ihumuriza abameze nkawe. Ati “Bitewe n’umunezero nagize numva nahumuriza abandi bashobora kuba bari mu gihe nk’icyo nari ndimo nihebye numva ko bitazasohora.”

Indirimbo ye ‘Araje’ ayitezeho ko hari uwo izageraho ikamuhumuriza kandi ikamubera ‘inkomezi’. Ndetse ko hari ubutumwa bw’abantu amaze iminsi yakira bamubwira ko bafashijwe bitewe n’ibihe barimo.

Alexis yavuze ko afite gahunda yo gutegura Album ye ya mbere, kandi ko hari indirimbo zitandukanye yakoranye n’abandi bahanzi zizasohoka mu minsi iri imbere. Ati “Gahunda yanjye mfite mu muziki ni ukuvuga ubutumwa bwiza, bwamamaza Yesu Kristo kugira ngo nubwumvise wese bimufashe gukomeza inzira y’agakiza.”

Alexis asanzwe azi gucuranga gitari akusitike. Ndetse ni umwe mu baririmbyi muri korali yo ku Mudugudu yitwa Elayo, ubu aririmba muri korali Abaragwa.

Alexis King, umuhanzi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana winjiye mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ARAJE' Y'UMUHANZI ALEXIS KING






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • simbamikal1 month ago
    kukitutafatauwomuhanziakazahano


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND