RFL
Kigali

Tom Close yagizwe Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2020 7:46
0


Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yagizwe n’Inama y’Abaminisitiri Umuyobozi w’Ikigo gishizwe gutanga amaraso muri RBC



Ni nyuma y’amezi umunani ayobora Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali). Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, yashyizeho ingamba zihariye zigamije gukomeza kwirinda Covid-19, inashyira abayobozi mu myanya itandukanye. 

Mu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi barimo Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC. Ikigo yahawe kuyobora kiri mu nshingano z'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC.

Kuva muri Kanama 2015, Tom Close ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe gutanga amaraso akaba yari ashinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso bashya bujuje ubuziranenge no kongera umubare w’abayatanze bakongera kuyatanga.

Yatangiye gukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’amaraso avuye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakoraga nk’umuganga w’indwara z’abana.

Muri Gashyantare 2017, yatorewe kuba Perezida w'Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 byo muri Afurika y'Iburasirazuba birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo n'ibindi.

Tom Close w'imyaka 34 y'amavuko ni umuhanzi, umuganga akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Mu myaka yambutse yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali. Ni we muhanzi wegukanye ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).

Tom Close yagizwe umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND