RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangije gahunda ya 'Fixed data Festive' yo guha abakiriya bayo interineti ihamye mu ngo no mu Biro

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/12/2020 9:58
1


Ikigo cy’itumanaho cya mbere mu Rwanda, MTN Rwanda cyamaze gushyiraho poromosiyo yiswe ‘Fixed Data Festive’ ku bakiriya bacyo mu gihe kingana n’ukwezi kumwe aho bazajya bahabwa interineti ihamye mu ngo zabo cyangwa mu biro bakoreramo.



Abakiriya bashya bose ba MTN Rwanda bazajya bagura nibura Megabayiti 5 ku isegonda (5MBPS), bazajya bahabwa na Router y’ubuntu ibafasha gukoresha iyo interineti, bahabwe n’ubufashwa bwo kuyibashyirira mu nzu cyangwa mu biro bakoreramo ku buntu.

Agaruka kuri iyi gahunda yabo nshya ya 'Fixed Data Festive' nk’impano MTN Rwanda yageneye abakiriya bayo by’umwihariko muri iyi minsi mikuru tugiye kwinjiramo, Didas Ndoli Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi muri MTN, yavuze ko MTN Rwanda yishimiye gufasha abakiriya bayo kwiga, gukora, gukina imikino itandukanye ndetse n’ibindi ku buntu ku mukiriya waguze 5MBPS (5 megabits per second) ndetse bakanabimushyirira aho akorera nta kiguzi yatswe. 

Yagize ati “Muri iyi minsi mikuru tugiye kwinjiramo tunejejwe no guha abakiriya bacu b'agaciro, Router y’ubuntu tukanayibashyirira aho bifuza nabwo ku buntu kugira ngo nk’abiga, abakoresha interineti, abakura ibintu kuri murandasi n'ababishyiraho (Download and upload), abakunda imikino itandukanye babashe kubikoresha kuri internet nziza cyane yacu”.

Ku bantu bafite imirimo bakunda gukorera mu rugo cyane, baherutse gushyirirwaho umuyoboro mugari wa interineti wari usanzwe uhabwa ibigo bikorana na MTN. Abakiriya ba MTN Rwanda bafite amahitamo hagati yo kugura 5 MBPS na 25 MBPS bishingiye ku yo bifuza.

'FIXED DATA FESTIVE' IRIMO:

·         Interineti itarangira (Unlimited), yihuta cyane mu buryo budasanzwe

·         Kugushyirira interineti mu rugo cyangwa mu biro byawe mu masaha 48 uri mu mujyi wa Kigali

·         Guhabwa ubufasha ubwo ari bwo bwose mu gihe ubukeneye

·         Ushobora kwishyurira kuri MoMoPay ukanze *182*8*1*800000#

MTN’s Enterprise Business Unit (EBU) ubusanzwe yakoranaga n’inganda none ubu irimo kugera no mu ngo muri iyi gahunda yayo yo gusanga serivisi ya interineti ihamye 'Fixed Internet Service'. Iyi gahunda MTN yashyizeho ije gufasha ibigo bito n’ibinini kongera umusaruro byari bisanzwe bibona.

Niba uri umukiriya wa MTN Rwanda ukaba wifuza iyi serivise wahamagara umurongo utishurwa 3111 cyangwa ukohereza ubutumwa kuri sales.RW@mtn.com. MTN Rwanda ni cyo kigo cya mbere mu Rwanda kigira interineti yihuta kandi ihendukiye abantu bose.


MTN Rwanda yageneye impano abakiriya bayo muri iyi minsi mikuru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kim3 years ago
    Ama fr 800000frw niyo yitwa ngo nimakeya!!!!





Inyarwanda BACKGROUND