RFL
Kigali

Yateje imbere Made in Rwanda! AmaG The Black yamuritse frigo yakoze mu isura y’agaseke azatura Guverineri Mufulukye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2020 18:39
0


Umuraperi Hakizimana Amani uzwi kandi nka AmaG The Black, yamuritse frigo yise ‘Urubura’ yakoze ikoze mu buryo bw’agaseke, atangaza ko mu bantu ba mbere yifuza kuyikorera harimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Mufulukye Fred ashishikariza n’abandi kumutera ingabo mu bitugu.



Binyuze mu kiganiro ‘Versus’ cya Televiziyo y’u Rwanda gikorwa na Luckman Nzeyimana, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, AmaG The Black yagaragaje ubwoko bwa frigo nshya yashyize ku isoko yari amaze igihe akora, ashyize ku ruhande iby’umuziki. 

Yayikoze mu gihe cy’amezi atandatu, afata amezi abiri yo kuyisuzuma. Ikozwe mu gaseke ka Kinyarwanda k’amabara agize idarapo ry’u Rwanda n’imigongo y’ibara ry’umukara n’umweru mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kugaragaza ko ibye byarenze kuririmba gusa.

Ni frigo itandukanye n’izindi zisanzwe nk’uko AmaG The Black abivuga! Ibikoresho byose biyigize n’ibyo mu Rwanda uretse akuma ka ‘Compressa/Compressor’ karimo imbere. Ni frigo ifungwa mu buryo butandukanye n’izindi, ku mpamvu Ama G the Black asobanura ko atashakaga gukora nk’iz’abandi.

Iyi frigo ifite ahantu hacanirwa itara ry’imbere. Agaseke kayifubitse kaboshywe mu nshinge n’imishipiri byakozwe n’urubyiruko rutandukanye yifashishije muri uyu mushinga wari waratumye aba ashyize ku ruhande iby’umuziki we ‘kugira ngo ntacyeza abami babiri’.

AmaG The Black yavuze ko agaseke kuri we gafite igisobanuro kinini mu muco Nyarwanda ari nayo mpamvu yakifashishije kuri iyi frigo. Avuga ko agaseke ari umurage wa Gihanga wahanze u Rwanda abantu bakwiye gukomeraho kandi bakawundisha abandi.

Uyu muhanzi asobanura ko iyi frigo ifite ingano zitandukanye bityo ko uwashaka intoya n’inini yayibona. Ko byagora buri wese kwigana uko yayikoze kuko yakoresheje tekinike nyinshi mu kugaragaza ubuhanga afite mu gukora frigo yakuye kuri Se utarashakaga abimenya, kuko byari gutuma adashyira imbaraga mu masomo ye.

AmaG uvuga ko ari umuhanzi ubereye u Rwanda’ ati “...Abatambonaga mu muziki, aho ntari mpugiye ni hano…Uyu mushinga nawumazeho igihe, nawushyizeho umutima kandi byaje gucamo ntabwo nakubeshya.”

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘Uruhinja’ yashimwe n’abarimo Tom Close, yavuze ko mu bantu yifuza gukorera iyi frigo barimo na Guverineri Mufulukye bigeze guhurira mu bikorwa bitandukanye akabona aho akorera haberewe n’iyi frigo idasanzwe yakoze.

Ati “Guverineri afite nk’agaseke mu biro bye mba mbona byaba bifite isura nziza ukuntu. Cyangwa se nshobora no gukora agaseke ka RBA ni urugero kariho RBA kakaba gateretse hano aho abantu bakirirwa…”

“Ariko hari umuntu, ambabarire kuba ngiye kumuvuga bamwita Mufulukye ni Guverineri w’Iburasirazuba. Nzagakora nkamushyire ku giti cye [Araseka]. Nzakamushyira kuko nigeze guhura nawe mu bikorwa by’akazi by’umuziki mbona aho akorera, mbona karimo nawe nabimuganirijeho. Ariko iyo umuntu atarabibona ntabwo abyemera neza ngo yumve icyo kintu icyo ari cyo.”

Yavuze ko ari gukora uko ashoboye kugira ngo frigo ijye ku rwego rumwe nk’urw’izisanzwe, ndetse igure kimwe nazo kuko adakwiye guhenda abantu kandi ikozwe muri byinshi biboneka mu Rwanda nk’intego yihaye yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda 'Made in Rwanda'.

Uyu muhanzi yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi frigo nyuma yo kubona ko Covid-19 ibaye akaraha kajya he, kandi akabona nta mafaranga akiri mu muziki nka mbere, we avuga ko ari ‘uducogoco’ turi mu muziki. Yashimangiye ko ibyo kuririmba atabibuze, kuko anafite Album y’indirimbo yatinye gusohora.

Uyu muraperi ahamya ko 80% by’amasomo yakuye mu Itorero ry’abahanzi ari yo yamufashije gutinyuka akamenya ibimufitiye akamaro ari nabyo yashyizemo imbaraga. Avuga ko nta muhanzi ukwiye kwitwaza ko ‘agezweho’ ngo abure gutekereza n’ikindi yakora.

AmaG The Black yavuze ko imbwirwaruhame za Perezida Kagame ari zo zatumye adashyira imbere cyane umuziki, ahubwo atekereza ku guhanga frigo iri mu isura y'agaseke

Frigo yakozwe na AmaG The Black yayise 'Urubura' ikozwe mu mbahu, ifite aho ucanara itara ry'imbere...ikoze mu bikoresho byo mu Rwanda uretse akuma ka 'Compressor'

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana watumiye umuraperi AmaG The Black wamuritse frigo azatura Guveriveneri Mufulukye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE N'UMURAPERI AMAG THE BLACK

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND