RFL
Kigali

Umuraperi Jean The Hustla yihuje n’abahanzi bo muri Nigeria, Cameroun n’ahandi bakora indirimbo “I Can’t Breathe”-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/12/2020 6:18
0


Umuhanzi w’Umunyarwanda ukomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe mu gukora muzika mu njyana ya Hip Hop, Jean The Hustla, yifatanije n’abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye bakora indirimbo yitwa “I Can’t Breathe”.



Jean the Hustla, ukora injyana ya Hip Hop, Afrobeat n’izindi, uba mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Montreal, yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye  zikubiyemo ubutumwa butanga isomo ku bantu b’ingeri zose. Ntawukuriryayo Jean Luc ukoresha akazina ka ”Jean the Hustla”, ari mu bahanzi baba bafite ishyaka ryo kurengera ikiremwa muntu.


Indirimbo ze kandi zigaruka ku buzima bugoye yanyuzemo mu bihe bitandukanye, harimo nk’indirimbo ye yitwa “Greatest” iri mu rurimi rw’igiswahili, hari n’indi yitwa “Amahanga” yakiriwe neza n’abatari bake, aho yabwiraga abantu ko amahanga ahanda kuko n'imahanga ubuzima bugoye. 

Uyu muhanzi yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rw’Umwirabura w’Umunyamerika, George Floyd wishwe anizwe akabura umwuka, agapfa avuga Ijambo “I can’t Breathe” mu gihe umupolisi w’umuzungu yari amupfukamye ku ijosi. Agahinda yatewe n'urupfu rw'uyu mwirabura, niho hashibutse indirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze.


Jean The Hustla yabwiye InyaRwanda.com ko indirimbo ye nshya “I can’t Breathe” yayanditse akuye igitekerezo ku rupfu rwa George, n’abandi bapfa ari inzirakarengane, bagapfa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi. 

"I can’t Breathe" ni indirimbo yakoze ahuriza hamzwe abahanzi 6 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ari bo; T-Klassiq wo muri Nigeria, Suzzi (Nigeria), Prince Ajayi (Nigeria), Kevin Boy (Cameroun), Tima (Rwanda), Danny Beau (Burundi) na Sean Brizz (Rwanda).

KANDA HANOWUMVE “I CAN’T BREATHE” YA JEAN THE HUSTLA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND