RFL
Kigali

Umuhanzi wo muri Nigeria wagejejwe imbere y’ubutabera muri Uganda arazira iki?

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/12/2020 15:42
0


Nyuma yo gutabwa muri yombi umunzi Omah Lay, yagejejwe imbere y’ubutabera ngo atange ibisobanuro ku byaha aregwa. Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi w’ubugenzacyaha muri Kampala bwana Luke Owayesigire wavuze ko uyu muhanzi agezwa mu butabera uyu munsi akisobanura ku byaha aregwa.



Uyu muhanzi wo muri Nigeria, ejo hashize tariki 13 Ukuboza 2020 ni bwo igipolisi cyo muri Uganda cyatangaje ko cyamutaye muri yombi azira kwitabira igitaramo cyateguwe mu buryo butazwi no kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Itangazo ryashyizwe hanze n'igipolisi agitabwa muri yombi

Iki gitaramo cyari cyateguwe na Prima Kasana nawe watawe muri yombi. Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi kandi mu buryo butubahirije amabwiriza agenga COVID-19 nk'uko bigaragara ku mafoto. Cyabereye ahitwa Ddungu mu gace ka Munyonyo mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020.


Ifoto Omah Lay yafatiye mu gitaramo igaragaza ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bayishe

Usibye Prim Kasana n’uyu muhanzi wo muri Nigeria abandi batawe muri yombi bazira iki gitaramo barimo undi muhanzikazi wo muri Nigeria witwa Temilade Openyi, na Muyiwa Awamiyi ureberera inyungu ze, Benjamin Kabura umenyerewe mu gutegura ibitaramo, na Ivan Ddungu uyobora ahabereye iki gitaramo. Kugeza ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Katwe Kampala mu murwa mukuru wa Uganda. Omah Lay muri Nigeria agezweho mu ndirimbo zitandukanye nka"Godly","My bebe" "You","Damn" n'izindi nshinshi.

REBA HANO INDIRIMBO YE YISE LOLO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND