RFL
Kigali

Ni njye mukobwa uhenze mu Rwanda! Kelly boo avuga ko agaragara mu ndirimbo zirenga 200 muri uyu mwaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:14/12/2020 19:37
1


Musengayire Yvette uzwi nka Kelly boo ni umwe mu bakobwa babaye ibyamamare mu 2020 bitewe n'imiterere ye yatumye aba star benshi mu Rwanda bamushyira mu mashusho y'indirimbo zabo. Yamenyekanye cyane mu 'Ubushyuhe', 'Igare', 'Formula', 'Ifarasi' n'izindi zitandukanye.




Kelly boo yamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ku jya mu ma Video y'abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda ndetse n'uburyo abyinamo. Ni umwe mu bakobwa bakoze amateka mu bijyanye n'imibyinire mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye. Avuga ko muri uyu mwaka yagiye mu mashusho y'indirimbo zirenga 200.

Indirimbo uyu mukobwa agaragaramo twavugamo; Ubushyuhe ya Dj Pius, Igare ya Mico The Best, Formula ya Juno Kizigenza, Ifarasi ya Davis D, Fata amano ya Platin P, Ntimunywa ya Safi Madiba, Belle ya Nyakwigendera Dj Miller, Ndakwemera by Christopher, Suko dancer cover ya The Ben, Tokeni ya Young Grace, Toto mtosso ya Ish Kevin n'izindi nyinshi cyane.


Kelly boo avuga ko mu 2020 yagiye mu ndirimbo nyarwanda zirenga 200

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Kelly Boo yavuze hari izindi nyinshi zitarasohoka agaragaramo. Avuga ko ubu iyo atekereje ku ndirimbo yagiyemo asanga zirenga 200 kuko harimo n'izo atibuka. Avuga ko kugaragara mu ndirimbo bimuha amafaranga menshi kandi byanamuhinduriye ubuzima ku buryo bugaragara, icyakora ntiyatangaje umubare w'amafaranga yishyurwa kugira ngo agaragare mu ndirimbo, gusa yahamije ko ari we mukobwa wishyurwa amafaranga menshi kurusha abandi bose.

Kelly boo ati "Kuba naragiye mu ma video menshi ni uko nakoraga ibyo bashaka rero nanjye nabacaga ahwanye n'ibyo nakoraga kandi n'ubwo yaba ari menshi ntacyo biba bibabwiye kuko nanjye nkora ibyo bashaka neza akaba ari nayo mpamvu navaga muri imwe njya mu yindi n'ubwo ntatangaza amafaranga ariko ni njye mukobwa wahawe amafaranga menshi yo kujya muri video muri uyu mwaka".

Uretse no kujya mu ndirimbo z'abahanzi, Kelly boo yagiye yifashishwa n'ibigo bikomeye mu Rwanda mu birori byamamaza, amenyekana kandi mu kubyina cyane ko yajyaga abyina indirimbo akazishyira kuri instagram ye-kimwe mu bintu byatumye abahanzi bakunda uko agaragaza bakajya bamukoresha.

Mbere y'uko atangira ibi byose abantu bari bamumenyereyeho ubuhanga mu kubyina mu ma Club ariko ubu yamaze kuba icyamamare mu kubyina mu ndirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda biganjemo ab'ibyamamare dore ko n'ubu yamaze kurira indege akerekeza hanze mu ifatwa ry'amashusho y'indi ndirimbo atatubwiyeho byinshi.

REBA AMAFOTO YA KELLY BOO WIFASHISHWA N'ABAHANZI BAKOMEYE MU MASHUSHO Y'INDIRIMBO ZABO


Kelly boo yadutangarije ko amaze gusarura agatubutse mu kugaragara mu ndirimbo z'abahanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BYUMVUHORE THEO3 years ago
    sha urinamwiza !kandi uteyeneza uririmba neza icyampa tukaba ichuti urareneza





Inyarwanda BACKGROUND