Celestin Gakwaya uri mu banyarwanda bafite izina rikomeye muri sinema, wamamariye muri filime 'Serwakira' yakinnyemo yitwa Nkaka, yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Moreen Mutesi aherutse gutera umutoma akamwita 'Isôoko idudubiza urukundo igatemba amahoro n'ituze'.
Gakwaya na Mutesi basezeranye imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 12/12/2020 mu birori byabereye mu rusengero 'Bethlehem Miracle church' ruri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki 06/12/2020, naho gusezerana imbere y'amategeko ya leta biba tariki 03/12/2020 bibera mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Gakwaya yarushinze na Mutesi Moreen yasimbuje umukobwa witwa Daniella Rudasingwa yambitse impeta y'urukundo tariki 13 Werurwe 2020 bakaza gutandukana mu buryo bwagizwe ibanga bitewe n'uko hari ibyo aba bombi bateganyaga bitakunze mu rukundo rwabo nk'uko Gakwaya yabitangarije InyaRwanda.com.
Gakwaya ufite igikundiro cyinshi muri sinema nyarwanda dore ko filime akinnyemo yose ikundwa cyane, avuga ko umukunzi we Mutesi Moreen bamaze kurushinga ari impano yahawe n'Imana. Aherutse kubwira INYARWANDA ko Mutesi ari umukobwa w'uburanga unafite indangagaciro nyarwanda hakiyongeraho n'iza Gikristo. Ati "Mutesi ni uko hejuru y'uburanga hiyongeraho indangagaciro nyarwanda n'iza Gikristo".
Gakwaya yanyuzwe na Mutesi agendeye ku buranga bwe, indangagaciro nyarwanda no kuba umukristo
Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, Gakwaya Celestin yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko umukunzi we Mutesi Moreen ari isoko idudubiza urukundo. Mu butumwa bwuje imitoma yanyujije kuri Whatsapp status, yagize ati "Ese nkwite nde? Sinakwita Mutesi kandi abakwibarutse barabyeretswe mbere na Rurema".
"Ninkwita umutegarugori sinzaba ngiye kure n'ibyo uwaguhanze yahamirishije kukuzana ku isi none akaba ampaye kukwegukana mu magana y'abari baraguhanze amaso bose bahigira kukwegukana hari n'abashakaga kukugira umuhigo. Ndakwita isoko idudubiza urukundo igatemba amahoro n'ituze bitaha muri roho yagukunze;
Igahumurizwa n'inseko yawe izira uburyarya ukitwa urumuri rumurikira umutima hato ngo udaterwa n'umwijima w'ahashize, ahubwo uhora uhazwa n'amagambo atari indyarya zisekana imbereka bamwe bakomora mu mpfunya zivuna umuheha zigata injishi inyambo zigatekeshwa n'umushiha wabo kandi nta mugayo iwabo ntatuze hahora umushiha. Tona utoneshwe mukazana wa Gakwaya nyina w'abanye. Nkwite nde koko?".
Gakwaya na Mutesi mu buryohe bw'urukundo
Gakwaya Celestin ari we Nkaka yakomeje amubwira amagambo asize umunyu, amuha isezerano ry'uko azahora yumva ijwi rye kuko yamuhaye igicumbi mu mutima we umukunda. Yavuze ko nta wundi mukobwa umurusha uburanga amwita Mutarutwa, ati "Uri mwiza ukaba igitego Mutarutwa".
Yavuze ko Imana ari yo yamugabiye Mutesi Moreen mu guhoza intimba yashenguye umutima. Ati "Rurema ni we wakuremye akagena n'ahazaza, ni we umpaye kwitwa uwawe, nawe ukaba uwanjye. Ni we mugenga ugena ibikwiye agahoza intimba yashenguye umutima muziranenge".
REBA ANDI MAFOTO Y'UBUKWE BWA GAKWAYA NA MUTESI
Basezeranye kubana akaramata bakazatandukanywa n'urupfu
"Nkwite nde koko?,..uri Mutarutwa"
Umutima unezerewe! Gakwaya yasazwe n'ibyishimo ku munsi w'ubukwe bwe
"Ni wowe musore nari nkeneye mu buzima bwanjye"
Mike Karangwa n'umugore we batashye ubukwe bw'inshuti zabo Gakwaya & Mutesi
Mike Karangwa hamwe n'umugore we Isimbi Mimi Roselyne
Umukinnyi wa filime Bamenya ari mu batashye ubukwe bwa Celestin & Moreen
Gakwaya na Mutesi mu mihango yo gusaba no gukwa
Gakwaya na Mutesi ubwo basezeranaga imbere y'amategeko
TANGA IGITECYEREZO