RFL
Kigali

Impinduka mu bihembo ‘Inganji Performing Awards’ Mukeshabatware, Seburikoko banikiyemo abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2020 11:51
0


Umuhango wo gutanga ibihembo ‘Inganji Performing Awards’ wegejwe imbere bitewe n’amabwiriza mashya agamije kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu bitaramo n’imyidagaduro yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.



Umuhango wo gutanga ibihembo ‘Inganji Performing Awards’ ku nshuro ya mbere wagombaga kuba ku wa 18 Ukuboza 2020 muri Hill Top Hotel.

Amatora yo kuri internet yarangiye mu Cyumweru gishize agaragaza ko Mukeshabatware Dismas wamamaye mu Ikinamico, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, Mimy Marthe uzwi kandi nka Maribori n’abandi bari imbere mu majwi y’ababatiye kuri internet.

Muri ibi bihembo harimo ibyiciro by’abantu byazahembwa hatagenderwa ku manota y’akanama nkemurampaka. Ibyo byiciro n’icy’umukinnyi w’ikinamico w’umwaka [Hatsinze Mukeshabatware], icyiciro cy’umukinnyi w’umugore w’umwaka [Hatsinze Maribori] ndetse n’icyiciro cy’umunyarwenya w’umwaka [Papa Sava].

Ibindi byiciro bisigaye bizatangwamo ibihembo hashingiwe ku majwi yo kuri internet ndetse n’amanota y’abagize akanama nkemurampaka.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kalinda yavuze ko umuhango wo gutanga ibi bihembo bari kuwutegura bajyanishije n’amabwiriza mashya yo kwirinda no gukumira Covid-19 aheruka gusohoka agenga ibitaramo n’imyidagaduro.

Avuga ko bitewe na Covid-19, ibi bihembo bishobora kudatangwa mu Ukuboza 2020 nk’uko byari biteganyijwe. Ati “Bitewe n’amabwiriza mashya asaba abitabiriye bose kuba baripimishije Covid-19 banafite icyemezo cyerekana ko batanduye byabaye ngombwa ko tubanza kubitegura neza kugira ngo imigendekerere y’igikorwa idakomwa mu nkokora na Covid-19.”

Ibi bihembo byagombaga gutangirwa kuri Hill Top Hotel. Uyu muyobozi avuga ko bari gutegura ibishoboka byose kugira ngo umuhango wo gutanga ibi bihembo utazarenza tariki 31 Ukuboza 2020, ariko kandi ngo bidakunze uyu muhango waba muri Mutarama 2021.

Gasizi ka Sinza arayoboye mu cyiciro cya ‘Poetry Male Actora’ aho afite amajwi 10 376, Maniraguha Carine afite amajwi 2003 mu cyiciro ‘Poetry Female Actora’, Seburiko afite amajwi 3339 mu cyiciro ‘Acting Comedy Male Actors’, Sugira Florence [Fofo] afite amajwi 4752 mu cyiciro ‘Acting Comedy Female Actress’ naho Imwiyitire Phoebe [Fofo Dancer] afite amajwi 1659 mu cyiciro ‘Modern Dance Female’.

Ibi bihembo byiswe ‘Inganji Perfoming Arts Awards 2020’ bigiye kuba ku nshuro ya mbere byateguwe na Talents Care Performing Arts, Media and Films Ltd kubufatanye na Rwanda Performing Arts Federation (RPAF), Rwanda Comedy Club (RCC), Rwanda Poetry Union (RPU) na Rwanda Theatre Union (RTDU).

Bizabahwa abagera ku 150 babarizwa mu byiciro by’ubuhanzi birimo Ikinamico, Urwenya, Ubusizi, imbyino za kizungu n’imbyino gakondo za Kinyarwanda.

Bimwe mu bihembo bizatangwa harimo nka Best Radio Drama Actor of the Year (Male and Female), Most Popular Radio Drama Actor of the Year ‘Male and Female’, Umunyarwenya mwiza w’umwaka (Umugabo n’umugore ‘Best Comedian of The year’.

Hari kandi munyarwenya ukunzwe w’umwaka (umugabo n’umugore), Best Radio Drama Script writer of the Year, umubyinnyi mwiza w’umwaka, umwanditsi mwiza w’imivugo w’umwaka, Itorero ry’imbyino gakondo ryiza ry’umwaka n’ibindi.

Niyitegeka Gratien [Seburikoko], Ingabire Mimy Marthe [Maribori] na Mukeshabatware Dismas bari imbere mu majwi yo kuri internet







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND