RFL
Kigali

Kevin Kade yasohoye indirimbo ya gatanu kuri Album, ateguza iyakorewe muri Kenya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2020 10:19
0


Umuhanzi Kevin Kade yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘My Bae’, yabaye iya Gatanu kuri Album ye ya mbere yitiriye injyana ye nshya yazanye yise ‘Rockstar’.



‘My Bae’ ije ikurikira indirimbo z’uyu muhanzi enye zirimo ‘Sofia’, ‘Mi Amor’, ‘Like You’ ndetse na ‘Kao’. Izi zose zizakurikirwa n’indi nshya uyu muhanzi azasohora ku wa Mbere yakoreye mu gihugu cya Kenya, avuga ko ifite umwihariko

‘My Bae’ ni indirimbo y’urukundo, aho umukobwa asaba umuhungu bakundana ko bagenza gacye iby’urukundo rwabo, kuko ari bwo ruzaramba.

Kevin Kade yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ye ‘My Bae’ ari imwe mu zigize Album ye ya mbere yakubiyeho indirimbo zitandukanye zirimo n’izo yahereyeho mu rugendo rwe rw’umuziki kugeza n’ubu.

Avuga ko ataramenya neza, umubare w’indirimbo zizaba zigize iyi Album ariko ko ateganya kuzayisohora mu mwaka wa 2021. Ni Album avuga ko yahaye umwihariko, kuko azayikubiraho indirimbo zikozwe mu njyana ‘zitamenyerewe hano mu Rwanda’.

Iyi ndirimbo ye ‘My Bae’ iri kuri shene ye ya Youtube nyuma y’uko izindi enye ziri kuri shene ya Label Incredible Records abarizwamo.

Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda ariko kandi akawusaruramo ibigomba nawe kumuteza imbere.

Yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange kumushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Kevin Kade amaze umwaka akorana na Bagenzi Bernard akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nk’Iyitwa “Sofia” na “Mi Amor” yakoranye na Riderman.

Incredible Records isanzwe ibarizwamo abarimo Davis D na Seyn, yanyuzemo abahanzi nka Active, Danny Nanone, Khalfan, Aime Bluestone, Young Grace, Ciney n’abandi.

Umuhanzi Kevin Kade yasohoye amashusho y'indirimbo 'My Bae' yabaye iya Gatanu kuri Album ye ya mbere

Kevin Kade yavuze ko ataramenya neza indirimbo zizaba ziri kuri Album ye ariko ko yayise 'Rockstar'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY BAE' Y'UMUHANZI KEVIN KADE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND