RFL
Kigali

Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19: Abanyarwanda barasabwa kuba maso bakirinda kudohoka

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/12/2020 16:27
0


Ni mu kiganiro Dusangire ijambo cyanyuze ku bitangazamakuru bya Leta n’ibyigenga cyarimo Minisitiri Shyaka Anastase, CP John Bosco Kabera, Madame Hakuziyamye Soraya na Dr Ngamije Daniel uyobora minisiteri y’ubuzima aho baciye amarenga y’ibishobora gukorwa mu gihe abanyarwanda bakomeza gusuzugura amabwiriza yo kwirinda Covid-19.



Amezi agiye kuba icyenda Coronavirus igeze ku butaka bw’u Rwanda. Hakozwe byinshi mu kwirinda iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bwa benshi cyane cyane mu bihugu byateye imbere birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu minsi yashize Leta y’u Rwanda yagiye yoroshya ingamba ariko bitavuze ko icyorezo hari aho cyagiye nyamara hari abatangiye guca amazi zimwe muri gahunda zo kurwanya Covid-19. 

CP Kabera John Bosco umuvugizi wa Polisi  y'u Rwanda yagize ati: ”Hari abantu bisabira ko hakazwa ingamba nk'uko bigaragara abantu barushijeho kudohoka kurusha uko byahoze barasaba gukaza ingamba zaba ari amasaha y’ingendo ndetse n’ibindi polisi irabibona kandi ibihano bigiye gukazwa”. 

CP Kabera John Bosco yakomeje avuga ko abantu bari kwitwara nabi nk'aho icyorezo cyarangiye nyamara kikiri kibisi. Ati:”Abantu bakoresha umuhanda usanga abantu bita ku gatambaro karinda umutwe bakirengagiza agapfukamunwa ibyo ntabwo byemewe”.

Yongeyeho ko uburiro (resitora) bwahindutse utubari dukwiriye kutarengera kuko ibyo bikorwa byose birabujijwe. Yaburiye urubyiruko rwadohotse rukaba ari rwo rufatwa rukarazwa kuri za stade bananyweye aho yabasabye kwitwararika. Ati: ”Abumva ko ingamba zakoroshywa bumve ko ahubwo zikwiriye gukazwa”.

Dr Ngamije Daniel uyobora minisiteri y’ubuzima yavuze ko ubwandu buri kwiyongera. Ati:”Abantu kubera ibyemezo twagiye dufata baradohotse ntibongeye kwambara neza udupfukamunwa”.

Akomeza avuga ko iyo urebye usanga abantu bararushijeho kwirara kandi icyorezo kigeze ahabi. Dr Ngamije yavuze ko hasigaye igihe gito urukingo rukaboneka ku buryo asaba abanyarwanda bose kwitwararika kugeza rubonetse. Ati: ”Mu mezi atatu ari imbere urukingo rushobora kuba rwabonetse ariko ruzasange turi bazima kuko turi mu bihugu bike cyane bifite ubwandu buringaniye”.

Uyu muyobozi akomeza asaba abantu kuba maso mu kwirinda kuko hari amahirwe y'uko ibihugu by’amahanga byari bitangiye kwizera u Rwanda kubera ubwandu buri ku kigero cyo hasi.


Prof. Shyaka Anastase uyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu we asanga ingamba zikwiriye gukazwa muri ibi bihe byo kwitegura iminsi mikuru. Ati: ”Imyumvire yacu tuyizamure turebe ahantu hadutoneka niba ari muri restaurant zahindutse utubari, amahoteli niba abantu batari kubahiriza amabwiriza ndetse no mu ngo zacu dukwiriye kwisuzuma”.

Yakomeje avuga ko hari abantu birata ko covid-19 itabafata kuko bafite ubudahangarwa nyamara nta we itahitana. Ati: ”imyumvire itaboneye ikwiriye gukosoka”. Prof. Shyaka yongeyeho ko hari abantu basobanutse ariko basuzugura icyorezo kandi bakabaye bafasha abandi kwirinda. 

Prof. Shyaka yanavuze ku bayobozi barenga ku mabwiriza ko ibihano bitarobanura. Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yasobanuye ko hafunguwe bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukomeza kuzahura ubukungu. Ati: ”Ibikorwa byose bishobora gusubira mu mirimo ariko hari aho bigaragara ko abantu biraye”. Uyu muyobozi akomeza avuga ko buri wese utubahiriza ingamba aba ahemukira n’uzubahiriza ariyo mpamvu buri wese kwirinda bimureba. Mu gihe u Rwanda rwari muri gahunda ya 'Guma mu rugo' ubukungu bw’igihugu bwasubiye inyuma kuri 12%. Kuba urukingo rutaraboneka abo bayobozi bose basabye abanyarwanda gukomeza kwirinda Covid-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND