Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Intambwe y’Intore Ruhamyantego’ yakoreye Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda.
Ku wa 25 Ukwakira 2020 ni bwo Nyirubutungane Papa Francis yagize Nyiricyubahiro Arkiyepisikopi wa Kigali akaba n’umushumba wa Diyosezi ya Kibungo Myr Antoine Kambanda Karidinali bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.
Kuri ubu, Chorale Christus Regnat izwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yakoze mu nganzo imwifuriza ishya n’ihirwe mu ndirimbo bise ‘Intambwe y’Intore’ ikagira impakanizi ya ‘Ruhamyantego’.
Wahuza ayo magambo yombi bikaba ‘Intambwe y’Intore Ruhamyantego’ nk’icyivugo cyimurata ibigwi n’ibirindiro ariko ntigicukirize aho kitagaragaje inzira ya nyuze kuva mu buto bwe kugeza aya magingo.
Iyi ndirimbo igaruka ku buzima bwa Nyiricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda kuva mu bwana, uko yahawe Ubupadiri na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990, I Mbare ya Kabgayi, yashinzwe imirimo itandukanye nyuma yo kuba Padiri kandi akayitwaramo neza kugeza ubwo muri Gicurasi 2013 yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, ahitamo intego igira iti: “Ut Vitam Habeant” bisobanuye [Bagire ubuzima].
Umwe mu bahanzi bakomeye ba Chorale Christus Regnat, Bahati Wellars yagiye mu nganzo n’uko avumbukanayo icyi kivugo “Intambwe y’Intore Ruhamyantego” mu munihiro w’amajwi y’urwunge atagira uko asa.
Abaririmbyi bayanyukira guhimbaza no kurata iyo inkuru hato ngo ababyumvise bikabarenga mu mvugo babishyingure ahategerwa n’umwe (mu mutima), hahandi abanyarwanda bagira bati: ‘Burya akuzuye umutima gasesekara ku munwa’ maze iminwa imuririmba ubuheta-myaka mu buryohe nyuramatwi na nyurabwenge kuko yuje ubuvanganzo buhanga bwa kamere y’abanyarwanda kuva u Rwanda rwatangira kwanda mu bisigo no mu bisinginzo.
Mu Gushyingo 2018 ni bwo Nyirubutungane Papa Francis yamugize Arkiyepiskopi wa Kigali asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nyuma y’Imyaka ibiri atorewe kuba Arkiyepiskopi wa
Kigali nibwo tariki ya 25, Ukwakira 2020 inkuru yasakaye hose ko Arkiyepiskopi
wa Kigali Antoine Kambanda yagizwe Kardinali bwa mbere mu mateka ya Kiliziya
Gatolika mu Rwanda, maze ku wa 28 Ugushyingo yambikwa iryo Kamba hamwe n’abandi
13 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, mu birori byabereye I Roma
biyobowe na Nyirubutungane Papa Francis.
N’inkuru yakiranywe igishyika cyinshi n’abanyarwanda by’umwihariko abakrisitu Gatolika.
Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Studio ya Universal
Record na Emmy Pro hamwe na Aime Pride watunganyije amashusho yifashishije
urwunge rw'ayafatiwe muri missa yo kwakira karidinali Kambanda yabaye ku wa 06 Ukuboza 2020.
Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y'indirimbo 'Intambwe y'Intore Ruhamyantego' yahimbiye Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda
Chorale Christus Regnat yaririmbye muri misa yo kwakira Karidinali Kambanda yabereye muri Kigali Arena
Ku wa 06 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yitabiriye misa yo kwakira Karidinali Kambanda
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO CHORALE CHRISTUS REGNAT YAHIMBIYE KARIDINALI KAMBANDA
TANGA IGITECYEREZO