Abahanzi b'abanyempano babarizwa mu Itorero Light Church ry'i Kabuga riyoborwa na Bishop Amon Munyaneza bahuriye mu ndirimbo 'The same God' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yayobowe na Gerald Kingsley agatunganywa bwa nyuma na Enock Zera afatanyije na Kingsley.
Abahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo ni; Umuraperi MD, Babou Melo, T Van, C Patrick, Diane Shilo, Shema Tuissaint, Kibibi JD, Diane Shilo, Bienvenue, Jeanuwi na King Eagle. Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyazanywe na Babou Melo (John Habimana Babou) ari nawe Producer Mok Vybz wayikoze mu buryo bw'amajwi.
Ni indirimbo yakorewe muri Sawuti Records, studio y'amajwi, ikorera muri Sawuti Media Production ikora byinshi byerekeye amashusho n'amajwi. Cyuzuzo Patrick uzwi nka C Patrick umwe mu bahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo, yabwiye Inyarwanda.com ko buri muntu yiyandikiye igitero yaririmbye.
Ati "Buri muntu yanditse igice yaririmbye! Yakozwe mu 2018 mu mpera, itinda gusohoka hahita hazamo Covid-19 lockdown, dufata umwanzuro wo kuzayisohora nyuma ya Covid-19 ari bwo tuyisohoye ubu".
Yongeyeho ati "Indirimbo yitwa The Same God, ivuga ko Imana izahora ari Imana kandi itazahinduka, mu bihe bikomeye no mu makuba ikomeza kuba Imana kandi ikigaragaza mu bihe bikwiye".
Muri iyi ndirimbo, C-Patrick yumvikana aririmba aya magambo "Kumuva ku ruhande bitabaho kuko tubigerageje twakwipfira. Tumubona mu ntambara, tukamubona aturwanirira ni ukuri iyo Mana ntihinduka!!!!!".
REBA HANO INDIRIMBO 'THE SAME GOD' YA ALL STARS- LIGHT CHURCH KABUGA
TANGA IGITECYEREZO